Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abakora umurimo w’Imana babwira abaturage ko babasengera bakabakiza indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19).
Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yagize ati: “Umuntu uwo ari we wese ubikangurira Abanyarwanda, aba arimo kubashuka kandi ntabwo byamugwa amahoro.”
Yakomeje avuga ko amasengesho anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’abapasiteri cyangwa abandi bakora umurimo w’Imana bavuga ko basengera abantu cyangwa se babagira inama, bidakwiye.
Yifashishije urugero rumwe rw’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 22 Mata 2020, aho Bishop Rugagi Innocent yavugaga ko akiza iki cyorezo, yavuze ko: “Twavuga ko biriya atari byo. Na we ahari yabyumva ko atari byo, yareka kuyobya abamwumva cyangwa n’abo yavuga ko ari abayoboke be.”
CP Kabera avuga ko ingaruka ubu butumwa bw’abakozi b’Imana bwatera mu baturage ari ugutuma batubahiriza amabwiriza leta y’u Rwanda yashyizeho agamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, ahubwo bakizera ibyo abo [bapasiteri n’abandi] bababwira.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwima amatwi no kwamagana ubu butumwa butangwa n’aba bakozi b’Imana, ahubwo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda n’inzego z’umutekano.
Ubutumwa bwa Bishop Rugagi bubaye intandaro
Bishop Rugagi washinze itorero rya Reedemed Gospel Church mu mashusho ari muri iyi videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari abantu yasengeye bagakira Covid-19. Yatanze ingero za batatu muri bo [avuga ko yibuka], umwe uri muri Afurika y’Epfo, uri muri Texas muri Amerika n’uri mu Bubiligi.
Yavuze ko aba bamwandikiye ubutumwa, bamusaba kubasengera, arabikora maze barakira nyuma bamwandikira ubundi butumwa bamubwira ko bakize iki cyorezo. Yasabye n’abandi babyifuza ko bamwandikira kuri nimero ya telefone yatanze.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko Imana yamufashije gukiza indwara nka Kanseri na Diyabete ari yo iri kumufasha gukiza Covid-19. Yemeza ko “atari umupfumu uragura aho abandi bihishe kandi abivuze ku mugaragaro.”
Inkuru irambuye kuri Bishop Rugagi https://bwiza.com/?Bishop-Rugagi-yavuze-uburyo-akomeje-gukiza-abarwayi-ba-Covid-19
4 Ibitekerezo
Alex Kuwa 23/04/20
Afande Urakoze kwamagana abo banyamitwe ,Iyo basenga mbere covid-19 ntigere Murwagasabo naho Ubundi barayobya benshi
Subiza ⇾Makanzu Kuwa 23/04/20
Mwamufunze murindiriyiki? Ko ur umushukanyi wekandani
Subiza ⇾ibrahim Kuwa 23/04/20
Ase nkubu uyumugabo koko ntakwiye guhanwa?nonese muri america n’iburayi barigushira amariki!!ko atabasengera NGO bakire.arindavugase NGO bamuhamagare arbiyobewe ko icyorezo kirikumara abantu?ahubwo arigushaka abo tambura utwabo(amafaranga)natwe turamwamaganye ntibakavuge ibigoye NGO we yivugiribigori.arigukina n’ibikomeye ntago aribyo rwose ntibimukwiye.
Subiza ⇾ibrahim Kuwa 23/04/20
Umuntu mukuru ntakwiye gukina n’ibikomeye nkaho arumwana w’igitambambuga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo