Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, gukora iperereza ku ngabo za Israel kuko ngo ziri gukora ibyaha by’intambara mu ntara ya Gaza.
Ibikorwa by’ingabo za Israel muri Gaza byatangiye nyuma y’aho umutwe wa Hamas warashe ibisasu byinshi ku butaka bw’iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Ingabo za Israel zarahiriye kujya gusenya Hamas ariko mu gihe ibikorwa byazo muri Gaza bikomeje, ziravugwaho kwica abasivili no gusenya ibikorwaremezo bya gisivili birimo amavuriro.
Perezida Ramapohosa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abantu ibihumbi 11 bamaze gupfira muri Gaza ari abana. Arahamya ko ari ikintu kibi cyane kimaze kuba mu mateka y’Isi.
Yagize ati: “Twifatanyije n’ibihugu byinshi n’imiryango mu gusaba ICC gukora iperereza mu byo tubona n’amaso yacu biri kuba muri Israel. Biragaragara neza ko icyaha cy’intambara kiri gukorwa. Turasaba ibihugu bitandukanye gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike intambara byihuse.”
Ingabo za Israel zo zimaze igihe zitangariza ku mbuga zazo ko ibikorwa byazo bitagambirira abasivili, ahubwo ko zafunguye inzira abasivili banyuramo bajya ahatekanye kugira ngo bataburira ubuzima mu mirwano ibera muri Gaza.
Ku bikorwaremezo bya gisivili, izi ngabo zisobanura ko abarwanyi ba Hamas babyifashisha mu gutegura ibikorwa bihungabanya umutekano wa Israel. Zatanze urugero ku bitaro bya Shifa zimaze iminsi zikoreramo umukwabu.
Iki gisirikare kuri uyu wa 16 Ugushyingo cyagize kiti: “Hashingiwe ku makuru y’ubutasi n’ibikenewe muri operasiyo, ingabo za IDF ziri gukora operasiyo idahusha ku bice byihariye bya Hamas biri mu bitaro bya Shifa. Dufite abasirikare bahuguriwe byihariye iki gikorwa kandi dusubiramo ko turi mu ntambara gusa na Hamas. Turakomeza gukora uko dushoboye mu kugabanya ibyago ku basivili.”
Uko ingabo za Israel zikomeza ibikorwa muri Gaza, ni ko Hamas icishamo ikarasa ku butaka bw’iki gihugu. Umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah ukorera muri Liban na we uri gufasha Hamas.
Tanga igitekerezo