Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahaye abakobwa ba Paul Rusesabagina, Carine na Anaïse Kanimba, ishimwe ryitiriwe Sergei Leonidovich Magnitsky ryo kuba baravuganiye umubyeyi wabo kugeza afunguwe.
Nk’uko BBC Gahuza ibisobanura, iri shimwe barishyikirijwe n’intumwa yihariye ya Biden ishinzwe “ibibazo by’abafashwe bugwate”, Lieutenant Colonel (Rtd) Roger Dean Carstens, mu muhango wabereye i London mu Bwongereza.
Carstens yagize ati: “Aba bakobwa bombi bakiri bato bahagaritse ubuzima bwabo, bitangira intego imwe yo kubona se wabo Paul Rusesabagina arekuwe. Anaïse na Carine bakwiye cyane iri shimwe ku butwari bwabo berekanye mu guharanira ubutabera kuri se wabo no ku bandi batari bafite kivugira.”
Iyi ntumwa yasobanuye ko aba bakobwa babiri bari barayibujije amahwemo ubwo Rusesabagina yari agifungiwe mu Rwanda, kuko ngo bayishyiragaho igitutu, bayisaba kugira icyo ikora kugira ngo umubyeyi wabo arekurwe.
Yagize ati: “Basimbutse imitego myinshi idasanzwe mu kuvugira se wabo. Nta gahenge bampaga. Nta gahenge bahaga itsinda ryanjye, baratuzengereje badusaba ko twakora ibishoboka byose kugira ngo dutahane se wabo.”
Aba bakobwa basobanuye ko Rusesabagina n’umugore we babareze neza, bityo ko bagombaga guhagarara kigabo, bagasaba ko se wabo afungurwa. Bahamije ko yarenganaga.
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, akatirwa igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba. Muri Werurwe 2023 Perezida Kagame yamuhaye imbabazi, arafungurwa, asubira mu rugo rwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko nta gitutu yigeze ishyirwaho kugira ngo irekure Rusesabagina, ahubwo ko habayeho imishyikirano yayobowe na Qatar yatumye arekurwa. Gusa we ubwo yari amaze iminsi ageze mu rugo, yatangaje ko igitutu ari cyo cyatumye arekurwa.
7 Ibitekerezo
kutu Kuwa 17/11/23
Politiki ya Ametikairasekeje: Rusesa agina ni noa Hanniyeh ariko anerika ibafata mu buryo butandukanye
Subiza ⇾mucyo Kuwa 17/11/23
Si ndabona ibicucu nk’abanyamerika?bahora bishyira mu byago,nta gihe gisigaye isi yose ikaba imaze kubabona nk’amashitani,Rusesabagine n’umutwe we w’iterabwoba bishe abantu ugatwima imodoka ugasenya amazu y’abaturage guhabwa ishimwe na USA bifite icyo bisobanuye kw’itera-bwoba rikorerwa mw’isi.abanzi biremera bazabatwika kdi nta uzabakumbura
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 17/11/23
Ibisa birasabirana. Hari terrorisme se iriho ku isi irenze iy’abanyamerika!!.
Subiza ⇾Ariko ntibazatinda kubona ko bibeshya.
mambo Kuwa 18/11/23
Harya ibihembo by’ubugoryi nkibi nibyo ngo byari byateye Rusesa kumva ngo yayobora nurwanda ?!! HHHHH
Subiza ⇾Nonsense , abazungu nubwo ari abahanga ariko Hari ubugoryi bagira bihariye ! Hari inkuru zisekeje numvana abakuze ngo KERA ( na cameras zitaratangira gukoreshwa mu mazu ) ngo bashoboraga kuguha akazi ko kubatekera bati niba uzajya upfunyika ni Aya , ni a uzajya uryaho turayagabanya !!mugitondo ukabanyuraho ukaberekako wapfunyitse bati ok genda ukore ! Bati buriya ntabwo yaryaho 🤣🤣🤣🤣! Undi abaregeye ati ABAKOZI BANYU nyamara barya Ciments , nabo bati mubareke bazobona icyo izabakorera !!!😄😄😄
cyuma Kuwa 18/11/23
Amerika ni ikibazo kw’idi kbs ariko Biden we nu Lucifer.
Subiza ⇾Sinzi niba szapfa ngo isi ihumeke.
Innocent Kuwa 18/11/23
Ibi bitubere isomo ko mugihe dufashe umugome nkuriya Rusesamaraso, agomba kwibwiriza akajya mwishuka akimanika, cg tugasaba Uwiteka akasamura isi ikamumira nkuko yamize Ben Rutabana. Kutwicira abantu barangiza bakatwigambaho bene aka kageni ni ishyano ryabuze gihanura.
Subiza ⇾Alias Kuwa 19/11/23
Ngaho da! Amerika murasekeje. Reka azongere noneho turebe. Isi yabaye umudugudu. Mwishime hejuru y’abaturage mwishe. Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo