Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abatuye mu karere ka Nyagatare gucika ku mvugo ya "Ni ko zubakwa" kuko ihembera ihohoterwa rikorerwa abagore cyangwa abagabo mu ngo.
Ni umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, wabisabye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023, ubwo uru rwego rwagezaga ku batuye mu murenge wa Kiyombe serivisi za Isange One Stop Center zisanzwe zitangirwa mu bitaro bya Gatunda.
Mwenedata yabwiye abaturage ati: "Hari ukuvuga ngo ni ko zubakwa. Ni ko zubakwa, ngo na ba nyogosenge ni ko byabagendekeye, ngo na ba nyoko wanyu ni ko byabagendekeye. Umuntu wahohotewe, aho kumuhumuriza, ukavuga ngo ni ko zubakwa. Uko ni ukugira ngo agume ahohoterwe. Ibyo rero ntabwo ari byo."
Uyu mukozi kandi yasabye abaturage gucika ku migani n’imvugo bitajyanye n’icyerekezo cy’igihugu, kuko ngo na byo bihembera ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Ati: "Iyo migani yo gutiza umurindi ihohoterwa ntikwiriye kuba igicibwa. Ngo ‘Nta zibana zidakomanye amahembe’. Inka na zo ntabwo zigikomanya amahembe."
Yakomeje atanga ingero z’imigani ikwiye gucika, ati: "Ngo ‘Uruvuze umugore, ruvuga umuhoro’. Kuvuga ngo ‘Nta nkokokazi ibika, isake ihari’, hari kera hatarajyaho ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, umwana atajya kwiga ngo ni uko ari umukobwa."
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB, Nsabimana Habuni Jean Paul, yasobanuriye abaturage ba Kiyombe serivisi zitandukanye zitangwa, asaba abaturage gutanga amakuru, anabizeza ko ntacyo bazaba nibabikora. Ati: "Ntabwo uwatanze amakuru akurikiranwa. Hari abantu banga gutanga amakuru. Wowe genda utange amakuru, twakira amakuru, tukakubikira ibanga, tugakora iperereza mu ibanga kugeza dutahuye uwakoze icyaha, agakurikiranwa."
Nyuma yo kumva ibi bisobanuro, Uwiragiye Claudine usanzwe ari umujyanama w’ubuzima muri Kiyombe, yagaragaje ko bumvise ko kugana serivisi za Isange One Stop Center ari ngombwa cyane mu rwego rwo gushakira ubutabera abahohoterwa. Yiyemeje gukora ubukangurambaga, ati: "Tugiye gukora ubukangurambaga ku baturanyi dufite, tubabwire ibyiza by’inama. Nkanjye ubwanjye nahageze, ndamwegera mubwire nti ’Ku kibazo runaka cyo wahuye na cyo, ngwino nguherekeze, nkugeze hariya, hari umuntu uri bugufashe’."
Mugenzi wa Uwiragiye yavuze ko umugabo we yamuhohoteye, agerageza gukurikirana ikibazo cye, ntibyagira icyo bitanga. Gusa ngo ategereje ubufasha bwa Isange One Stop Center. Ati: "Nanjye birahari, nabyeretse Uwiteka kuko nigeze kubijyamo, ndangije ndaceceka, ndatuza. Kuko umugabo ni chef w’umudugudu wa Karujumba Centre ariko uburyo mbanye na we mbega ni ibintu bikomeye cyane. Nabonye kubyirukamo bitampa amahoro, ndituriza. Baduhaye umurima, tuvuye i Kigali, twari dufite umwana umwe, umugabo nyuma y’aho aranyihinduka tumaze gusezerana, umurima barawutwatse, urutoki bamukatiyeho arambwira ngo barahatwatse, agatema igitoki akagurisha, akayakoresha ibyo ashaka."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yatangaje ko mbere y’uko izi serivisi zishyirwa mu bitaro bya Gatunda, abahohoterwaga bajyaga kuzishakira mu murenge wa Nyagatare, bamwe bakaba bahageraga ibimenyetso byamaze gusibangana. Asobanura kuba bazegerejwe, ari igisubizo by’umwihariko ku bakeneye ubutabera.
Ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango kiri mu ntandaro z’ihohoterwa, Gitifu Akwasibwe yatangaje ko ubuharike buri ku isonga mu gitera ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gusa ngo gahunda yo gusezeranya abashakanye iri mu zifashishwa mu gukemura iki kibazo.
Yagize ati: "Muri uyu murenge hakunze kugaragaramo ibintu by’ubuharike, ugasanga abantu bakuru abenshi bari bafite abagore barenze umwe, umugabo agata umukuru, agashaka umuto, ugasanga uyu munsi ni abasaza n’abakecuru, bafite ya mitungo, ari yo barwaniraho uyu munsi. Icyo twakora, dusoje icyumweru cya God Week, aho dushishikariza imiryango tubana ikabana isezeranye kugira ngo bashobore gucunga neza imitungo yabo, bayihurijeho. Ikindi ni ukwamagana ubuharike n’ubushoreke."
Igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi za Isange One Stop Center cyaherukaga kubera mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga tariki ya 27 Nzeri 2023. Icyo gihe basabwe gucika ku ngeso yo kwanga kwiteranya mu gihe babonye ukorera undi ihohoterwa.
Tanga igitekerezo