Abakobwa batewe inda bo mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubutabera kuko ngo ababahohoteye baratorotse, ntibabafasha kurera abana babyaranye.
Iki kibazo cyagaragajwe n’abakobwa babiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagezaga abatuye muri Karama serivisi za Isange One Stop Center zatangiye gutangirwa mu bitaro bya Gatunda.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB, Nsabimana Habuni Jean Paul, yasabye abaturage ba Karama kujya batanga amakuru ku basambanya abana kugira ngo bakurikiranwe. Ati: “Hari abana basambanywa? Mutanga ibirego? Ese ingaruka zo gusambanya abana murazizi? Umwana wasambanyijwe bimugiraho ingaruka ku giti cye, bidindiza imikurire ye, ariko na none bikadindiza n’iterambere ry’igihugu, niba ari umunyeshuri, ishuri rirahagarara, ugasanga nta kamaro yigiriye ubwe, ntako agiriye umuryango we, nta n’icyo amariye igihugu. Mujye mubyirinda, ariko na none aho bibaye, mujye mutanga amakuru.”
Ku batewe inda bakanabyara, Nsabimana yasabye abaturage kwirinda gusambanya abana. Ati: “Icyo na cyo ni ikibazo kubera yuko uriya mwana yabyaye imburagihe ariko n’uwavutse na we imikurire ye iba ikibazo kubera yuko yabyawe n’utarabiteguye ndetse n’umuryango we utarabiteguye. Ni yo mpamvu dusaba rwose buri wese uri aha ngaha yirinde iki cyaha cyo cyo gusambanya abana.”
Hari uwatewe inda n’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri wisumbuye (arahamya ko umuhungu yari yujuje imyaka 18, we atarayuzuza), we akavuga ko yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.
Uyu mukobwa yagize ati: “Twari turi abanyeshuri, nigaga mu wa gatanu primaire. Twabyumvikanyeho, ntabwo yamfashe ku ngufu. Noneho kugira ngo menye ko yanteye inda, ikigo cyose cyarabimenye, abyumvishije acaho aragenda. Bahise bahamagara iwabo, ngo ntibazi aho ari. Mu rugo babimenye ko yanteye inda, bagiye kumureba iwabo, asanga yacitse yagiye.”
Uyu mukobwa yavuze ko umukozi wo muri Isange yakiriye ikibazo cye, amuha nimero ye ya telefone, mu gihe yazajya akenera ubufasha, akamuhamagara, akamufasha. Ati: “Bambwiye ngo njye ndabahamagara, bampaye nimero zabo, ngo bazajya babimfashamo.”
Mugenzi we w’imyaka 19 y’amavuko yagize ati: “Banteye inda mfite imyaka 18. Uwo muhungu kugira ngo ampohotere, ntabwo nari muzi, yari atuye ahandi. Noneho baza kwimukira Bushara, kubera ko yakundanaga n’umuhungu wacu, amuha nimero, aza kumpamagara, ansanga aho nari ndi guharura ku muhanda, aba arampamagaye ngo ninze ambwire. Arambwira ngo mpereza, hari ikintu nshaka kukubwira. Tugeze imbere, biba ngombwa ko amfata.”
Yakomeje avuga ukuntu yamaganwe n’umubyeyi w’umusore wamuteye inda. Ati: “Nkimara kubyakira ko mfite inda, umuhungu narabimubwiye, aranyihakana, ngiye iwabo, nyina anyirukaho ngo umuhungu we ntabwo atera inda. Nagiye mu buyobozi, na ba Gitifu baraje, n’ushinzwe ihohoterwa barahageze, bamugira inama, baravuga bati bagiye kumufata bamufunge. Yatorokeye aho yaturutse Kiyombe.”
Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, yavuze ko hari abana basambanya abandi, bityo ko ababyeyi bakwiye kujya bakurikirana imyitwarire yabo. Ati: "Abakobwa bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 14 kugera kuri 17 ni bo basambanywa cyane ariko kandi hariho n’abahungu bari mu kigero kiri hagati ya 14 na 17 na bo bahohotera abandi bana, bagasambanya abandi bana batoya, na byo bibaho. Ni uruhare rw’umubyeyi kumenya aba bana kuko ni inshingano z’umubyeyi kumenya abana yabyaye, kumwe igiti kigororwa kikiri gito, n’ubundi ugomba kukigorora mpaka."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Ntirenganya Paulin, yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kugaragara aha hantu, bitewe n’uko hegereye Uganda. Ati: “Impamvu ihohoterwa rishingiye ku gitsina hano rikunze kugaragara, kuba duturanye n’igihugu cy’abaturanyi hano turi ni mu bilometero bikeya, bishobora gutuma abaturage bagira imico n’imyitwarire y’igihugu duturanye nacyo, ibyo rero biba bisaba kugira ngo abantu bakore ubukangurambaga, bagomba kumenya ko u Rwanda ari u Rwanda.”
Amategeko ateganya ko umuntu wujuje imyaka y’ubukure uhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14 akatishwa igifungo cya burundu, uwasambanyije ufite 14 kugeza kuri 17 akatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Tanga igitekerezo