Abasirikari 15 baturuka mu bihugu by’Iburayi barahambirijwe bakigera ku kibuga cy’indega cya Niamey mu pera z’iki cyumweru kirangiye. Abo bari abafaransa. Abasirikari bari ku butegetsi, muri NIger, Burukinafaso na Mali, batangaje kandi kuri uyu wa 28 Mutarama 2024 ko bikuye mu muryango wa CEDEAO. Mu mpera z’iyi week end bamwe mu banyaburayi baba muri Niger nabo birukanwe shishi itabona.
Iki cyemezo cyo kwirukana bamwe kireba mbere na mbere abari muri misiyo yiswe EUCAP Sahel, mission y’umuryango w’ubumwe bw’Iburayi igizwe n’abantu 120. Iyi misiyo yashyizweho mu mwaka wa 2012, igamije gufasha kongera umutekano w’imbere mu gihugu muri Niger, ifite miliyoni 72 z’amadolari y’ingengo y’imari yagenewe gukoreshwa kuva mu mwaka wa 2023 kugeza muri 2024. Abari ku butegetsi muri Niger basabye ko iyo gahunda yahagarara guhera umwaka ushize. Ukuza kwa bamwe mu bari bagize iyo misiyo 15 bagaruka i Niamey biri mu byakojeje agati mu ntozi, Leta ya Niamey ihita ibasubizayo ikubagahu nko gushyira mu bikorwa icyemezo yafashe mu mwaka ushize.
General Toumba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, niwe watanze itegeko ko basubirayo. Basubiyeyo ku cyumweru nimugoroba. Umuyobozi wa EUCAP, umudagekazi Katja Dominik nawe yari yasubijweyo mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru.
Uretse aba bo muri iyo misiyo abandi batemerewe neza ni abaturuka mu gihugu cy’ubufaransa, aho amakuru avuga ko bane birukanwe guhera ku wa kane w’icyumweru gishize. Mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki ya 27 Mutarama, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa nawe yasubijweyo vuba na bwangu, mu ndege yari yamuzanye, kabishywe nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umuryango w’abibumbye.
Kuva ubutegetsi bwo muri Niger, Burukinafaso na Mali bwafatwa n’abasirikari, abanyamahanga cyane abanyaburayi ariko nabwo cyane abafaransa ntibarebwa neza n’ubwo butegetsi. Ubu bushinja abafaransa kuba barigabije igihugu mu mitegekere yacyo bakakibuza amahwemo, kuba batarafashije guhashya iterabwoba no gushaka gukomezayo ubukoloni bushya. Ubu imikoranire n’Ubufaransa mu ngeri zitandukanye yashyizweho akadomo. Abanyapolitiki, abasirikari n’abasivire bose, ibyo bihugu bibashyira mu gatebo kamwe k’abagomba kubisohokamo mu buryo ubwo ari bwo bwose byasaba.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo