Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite inshingano zo kugenza ibyaha ruhabwa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rigena imikorere yarwo. Ni inshingano zakorwaga n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe iperereza ku byaha kuva mu mwaka w’2000 kugeza mu 2017.
Ingingo ya 16 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yerekana imirimo yose umugenzacyaha ashinzwe, irimo: gushakisha ibyaha, kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyaha, gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura,, ariko kandi yemererwa no gushyingura dosiye iyo ibigize icyaha bituzuye, iyo uwakoze icyaha atamenyekanye cyangwa izindi mpamvu ziteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 17 y’tegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iravuga ko «Iperereza ry’ibanze rikorwa n’abagenzacyaha babyibwirije, baregewe cyangwa bisabwe n’Ubushinjacyaha. », ariko ko hari ubwo Ubushinjacyaha bushobora kuregerwa, bukanga kwakira ikirego no kugikoraho iperereza.
Iyi ngingo isobanura ko «Uwatanze ikirego ashobora kugitanga mu Bushinjacyaha. Icyo gihe Ubushinjacyaha bushobora gukora iperereza, bumaze gusuzuma niba koko Ubugenzacyaha bwararegewe ntibugire icyo bukora ku kirego. Ubushinjacyaha bushobora kandi gukora iperereza igihe busanze hari abagombaga gukorwaho iperereza rikaba ritarakozwe.»
Umushinjacyaha iyo amaze kwakira dosiye, aba afite inshingano yo guhita aregera urukiko rubifitiye ububasha ukurikiranyweho icyaha, iyo abona ko dosiye yuzuye, iyo gufata icyemezo cyo gukora iperereza ry’inyongera mu gihe asanze ibimenyetso biri muri dosiye yashyikirijwe bidahagije cyangwa se gutangiza ubuhuza hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha hashingiwe ku cyo amategeko ateganya.
Tanga igitekerezo