Myugariro wa AS Roma, Evan Ndicka yaguye mu kibuga mu mukino wahuzaga AS Roma na Udinese Imana ikinga akaboko ntiyapfa.
Evan Ndicka yaguye mu kibuga abantu bagira ubwoba ko na we yaba agiye kuba nk’abandi bakinnyi batandukanye bagiye bagwa mu kibuga bakahasiga ubuzima, gusa we yaje kurokoka.
Ku munota wa 71 myugariro wa AS Roma, Evan Ndicka yituye hasi bitunguranye, maze ubwoba butaha abari aho ari nako abashinzwe ubutabazi bw’ibanze bahise batabarira hafi.
Ubwo yituraga hasi umukino wahise uhagarikwa kugira ngo uyu musore abanze atabarwe.
Uyu mukinnyi yasohowe ku ngobyi itwarwaho abakinnyi bagize ikibazo, aho yahise yihutanwa ku bitaro bya Udine kugira ngo yitabweho ubuzima butari bwamucika.
Abakinnyi bose ba AS Roma bari mu mujyi wa Udinese, bihutiye kugera ku bitaro bya Udine, kureba uko mugenzi wabo ukomoka muri Cote d’Ivoire ubuzima bwe buhagaze.
Sky Sports Italian ivuga ko abakinnyi ba AS Roma bageze mu bitaro, basanga ubuzima bwa Evan Ndicka buhagaze neza.
Abaganga batangaza ko uyu mukinnyi atagize ikibazo cy’umutima nk’uko byari byaketswe mbere yo kugezwa mu bitaro.
Uyu mukino ntiwigeze urangira ahubwo wasubitswe amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.
Tanga igitekerezo