Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulijka ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yashimye icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuganira abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, uru rukiko rwatangaje ko iyi gahunda guverinoma y’u Bwongereza ifitanye n’iy’u Rwanda inyuranyije n’amategeko kuko ngo abimukira babaye baje i Kigali, batahabonera umutekano ku buryo haba hari ibyago by’uko bazasubira mu bihugu baturutsemo.
Ni icyemezo cyatewe utwatsi n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wasobanuye ko u Rwanda rumaze igihe rushimwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga nka UNHCR ku buryo rwakiramo impunzi n’abimukira, bityo ko kuvuga ko rudatekanye ari ukurusebya, hirengagijwe ukuri.
Makolo yagize ati: “Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza, ariko aho tutemeranya n’uyu mwanzuro, ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku bashaka ubuhungiro n’impunzi, ko kandi bashobora gusubizwa aho baturutse."
Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo, yabajijwe uko yakiriye icyemezo cy’urukiko rw’i London, asubiza ko yacyakiriye neza kandi ngo cyari gikwiye kuko u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira mu gihe “rubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Uyu muyobozi yagize ati: “Mutekereza mute igihugu gikandagira uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu cyakira impunzi? Muri RDC hari Abanyarwanda biswe ‘FDLR’, ntimushobora kujyana mu Rwanda abo Banyarwanda. Ni gute mwatangira kuba abagiraneza, mukakira indege zitwaye abambuka inyanja ya Atlantic kandi mu bilometero muhafite bagenzi banyu mudashaka kwakira? Ndatekereza ko ubwo ari ubutabera.”
Muyaya yavuze ko raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko u Rwanda rufasha M23, umutwe witwaje intwaro ushinjwa gukoresha abarwanyi barimo abana, ikaba ari yo mpamvu Leta zunze ubumwe za Amerika zarufatiye ibihano. Ngo byari kuba bitangaje iyo rwemererwa kwakira aba bimukira.
Ku ruhande rwa guverinoma y’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yaraye atangaje ko iyi gahunda igomba gukomeza, hashingiwe ku masezerano mashya ibihugu byombi biteganya gusinya, kandi ngo hazashyirwaho itegeko rizarinda uburenganzira bw’aba bimukira.
3 Ibitekerezo
Jean Claude Kuwa 16/11/23
Muyaya rwose narekeraho kwihindura umuvugizi winterahamwe zasize zishe abantu. Nkawe ubundi amategeko ahana gupfobya Genocide yakabaye amukurikirana. Abo yiha kuvugira ko babwiwe gutaha bakabyanga ngo bazataha ntamututsi usigaye mu Rwanda, none muyaya na shebuja bakaba barahisemo kwifatanya nizo FDLR ngo batsembe Abatutsi aho bari hose uhereye nokubo muri congo, murumva ibyo bizabahira?
Subiza ⇾Poto poto Kuwa 16/11/23
Ikibazo abanyarwanda na FPR Inkotanyi bafite nuko uvuze ukuriwese babona kwapfobeje Jenocide none rekambaze kuvugango babasabyegutaha barabyanga Retayurwanda niryari yigyeze ibemereragutaha nkumutwe wa politique FDLR ikabyanga?
Subiza ⇾cyuma Kuwa 20/11/23
Uri Poto Poto kweli.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo