Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 Mata 2024, Rish Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko mu byumweru hagati ya 10 na 12 , abimukira ba mbere baribube bagejejwe mu Rwanda.
Yavuze ko Guverinoma yamaze kwitegura mu bijyanye n’ingendo z’indege zizatwara abimukira ba mbere.Sunak yabihamije ashize amanga atangariza abanyamakuru ko noneho iyi gahunda itazakomwa mu nkokora n’ikintu icyaricyo cyose.
Yongeyeho ko abantu bagera kuri 500 bamaze guhabwa amahugurwa yo guherekeza abo bimukira ndetse n’abandi bagera kuri 300 bazahugurwa mu minsi micye iri imbere.
Ati: ‘Byabindi byavugwaga ngo byagakwiye kugenda gutya’, cyangwa ngo ‘urabona’, byanga byakunda ingendo z’indege zerekeza mu Rwanda zigiye gutangira.”
Kugeza ubu ngo guverinoma yamaze gutanga isoko ry’integuza ku ndege z’ubucuruzi zizatwara aba mbere nk’ikimenyetso simusiga kigaragaza inozwa n’ishyirwa mu bikorwa ryo kohereza Abimukira mu Rwanda.
Sunak , yashimiye guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubushake yerekanye mu kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’abimukira binyuze mu gushyira ingufu mu bikorwa by’amasezerano yo kubohereza.
U Rwanda rwashyizeho komite yigenga ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, hiyongereyeho n’ikigo cy’ubujurire abimukira bashobora kujyamo mu gihe hari ikintu babona ko kibogamye.
Tanga igitekerezo