Kuri uyu wa Mbere, intumwa z’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), zigizwe n’abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakozi b’abasivili, bateraniye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu ya nyuma yo gutegura igenamigambi (IPC) mu rwego rwo kwitegura imyitozo ya 13 ya USHIRIKIANO IMARA 2024.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF, umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, Maj Gen Andrew Kagame, yakiriye neza abitabiriye iyi nama. Yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwakira ku nshuro ya 13 imyitozo ya EAC CPX USHIRIKIANO IMARA 2024 iteganijwe muri Kamena 2024.
Yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gushimangira ubumwe, ubufatanye, imikoranire by’ingabo za EAC mu guteza imbere amahoro, umutekano, n’ituze mu karere kose.
Yahamagariye abari muri iyi nama bose kugira uruhare mu biganiro bitanga umusaruro, ashimangira akamaro k’imyitozo mu kwerekana imbaraga z’ingabo za EAC.
Col Malual Deng Mayom MANYANG, uhagarariye umunyamabanga mukuru wa EAC, yashimiye abitabiriye amahugurwa bose kandi ashimira u Rwanda kuba rwakiriye iyi nama ikomeye.
Yashimangiye ko intego y’inama ari ukurangiza gahunda yo gutegura imyitozo ya 13 ya EAC FTX, USHIRIKIANO IMARA 2024, hakurikijwe igishushanyo mbonera cyemejwe.
Muri iyo nama, habaye akanya ko guceceka umunota mu rwego rwo guha icyubahiro no kwibuka Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya (KDF) uherutse gupfira mu mpanuka ya kajugujugu.
Tanga igitekerezo