Ku nkombe za Kenya zo mu nyanja y’Abahinde, hafi ya Mombasa, isosiyete ikizamuka irimo gukemura ikibazo cy’umwanda wa pulasitike ikusanya imyanda yajugunywe ku nkombe ikayitunganyamo ibikoresho by’ishuri bikoreshwa n’abana muri ako karere.
"Nubwo i Mombasa, buri munsi toni zirenga 80 zisohoka. Muri toni 80 z’imyanda, 20% ni plastiki. Muri iyi plastiki 20%, 5% yonyine niyo yongera gukoreshwa mu bundi buryo, bivuze ko 95% birangirira mu nyanja kandi bihumanya ubuzima bwo mu nyanja. Icyo dukora ni uko duhagarika inzira plastiki ziva mu ngo no mu mujyi wa Mombasa zikarangirira mu nyanja ", nk’uko byasobanuwe na Churchill Muriuki, washinze Twende Green Ecocycle, ikora ibyo bikorwa.
Kuva muri Mutarama 2023, Twende Green Ecocycle ishishikajwe no gukemura ikibazo cy’imyanda ya pulasitike yo mu nyanja ku nkombe za Mombasa ya Kenya no guteza imbere uburezi burambye ikoresheje iyo myanda.
Iryo tsinda rigura imyanda ya pulasitike, rigakusanya plastike ziri ku nkombe ubundi rigakoramo ameza yo mu ishuri abana bigiraho.
" Iyi myanda ya pulasitike yaba yararangiriye mu nyanja, ikagira ingaruka ku buzima bwo mu nyanja, ariko twongeye kuyikoresha kugira ngo dukore ikintu kizagira akamaro kandi gifite intego mu baturage. Mu gukora rero ameza y’ishuri mu myanda ya pulasitike, ntituba tubungabunga ibidukikije gusa, ahubwo tunateza imbere uburezi burambye mu Ntara ya Mombasa, "ibi ni ibitangazwa na Lawrence Kosgei, washinze Twende Green Ecocycle.
Plastike yakusanyirijwe hamwe irashwanyaguzwa ubundi bakayoza. Iyo birangiye bayivanga n’ibindi bintu ubundi bakabicanira ku bushyuhe buri hejuru bikarangira bakozemo intebe abana bicaraho ku ishuri.
Raporo iheruka gutangwa n’ikigega mpuzamahanga cyita ku bidukikije (WWF) ivuga ko umwanda wa plastiki ari ikibazo gikomeye cy’ibidukikije, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho nta politiki zihamye zihari zo gukumira imyanda ya pulasitiki cyangwa se kongera kuyikoresha itabaye imyanda.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo