Umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels arasaba ko umukiriya we agirwa umwere kuko ngo abatangabuhamya bagombaga kumushinja, bisanze bamushinjuye.
Basabose yabaye umusirikare, aba umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa wari muramu wa Habyarimana Juvenal. Yabaye kandi umuvunjayi muri Kigali, aba umunyamigabane wa RTLM, akaba afatwa nk’umwe mu baterankunga ba jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya bwatanzwe muri uru rubanza, hari abatangabuhamya basobanuye ko bazi Basabose nk’umuntu wasengereraga Interahamwe zivuye kwica no gusahura ingo z’Abatutsi, inshuti ya Twahirwa Seraphin wabaye Perezida w’Interahamwe muri segiteri Karambo, hari n’abandi bavuze ko batamuzi, abandi basobanura ibyo bamwumviseho.
Me Flamme kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023 yasabye urukiko gushidikanya ku buhamya bwatanzwe kuko ngo harimo ukwivuguruza. Ati: "Abatangabuhamya bose baravugaga bati ‘Twumvise ko’ Ni ibihuha." Na none ati: "Nimwibaza ibibazo kuri Basabose, mukareba no mu buhamya bwatanzwe, murasanga ko harimo kwivuguruza kuri byinshi."
Umushinjacyaha aherutse kuvuga ko Basabose akwiye guhanwa ariko Me Flamme we ahamya ko atari inshingano ze. Ati: "Umushinjacyaha atinyuka ate kuvuga ko mugomba guhana Basabose? Izo si inshingano ze! Kuvuga ko umukiliya wanjye ari umujenosideri wo mu cyiciro cya mbere biteye isoni. Kuvuga ko yateguye jenoside kandi na TPIR ubwayo itarigeze imureba! Ntibisanzwe!"
Me Flamme ashingiye ku buhamya bwatanzwe, yavuze ko abashinjaga Basabose bamushinjuye. Ati: "Abatabuhamya bose banyuze hano bamuvuzeho, mbafata nk’abatangabuhamya bamushinjura kuko bose mwagiye mwumva bavuga ko batamuzi batanamubonye, abandi bakavuga ko bumvaga bamuvuga gusa. Abatangabuhamya 63 bose bavuga ko batamuzi, batamubonye. N’umuvuze akavuga ko ari ibyo yumvise gusa."
Uyu munyamategeko yaboneyeho gusaba ko umukiriya we agirwa umwere, ubuhamya bushidikanywaho bukaba amahirwe kuri we. Ati: "Ndabasaba kugira umukiliya wanjye umwere. Ahazaza h’umukiliya wanjye hari mu biganza byanyu. Mu gihe hari abo gushidikanya, uregwa ni we ukwiye kubyungukiramo."
Umushinjacyaha Kathleen Grosjean yasabye urukiko guhana Basabose na Twahirwa bahuriye muri uru rubanza, bityo ko bizaba bisobanuye ko ruhaye ubutabera abagizweho ingaruka n’ibyaha bakekwaho. Ati: "Igihano gishobora kuremera ariko gufungura amaso ku byo bakoze ni uguha ubutabera abo bahemukiye."
Tanga igitekerezo