Nyuma y’aho bwiza.com isohoreye inkuru tariki ya 13 Gicurasi yibaza aho umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga yaba aherereye bitewe no kutagaraga kwe mu gihe cy’amezi atatu, ku wa 14 Gicurasi hasohowe amashusho agaragaza uyu mugabo ayoboye inama y’ Inteko ya EALA, ibintu busa n’ibyaciye ururondogoro, amazimwe, impuha n’amagambo menshi byari byarazamuwe kubera kutamenya ibyari byaramubayeho n’ibyamuhugugije ntagaragare mu ruhame.
Soma: http://bwiza.com/?Haribazwa-aho-Martin-Ngoga-wayoboraga-EALA-yaba-aherereye
Martin Ngoga aramutse yarayoboye iyo nama nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa EALA (@eacParliament), byashyira akadomo ku bibazaga byinshi kuri we kugeza no ku mpungenge z’ubuzima bwe.
Kuri uru rukuta rwa Twitter rwa EALA, hari ubutumwa buvuga ko Martin Ngoga ari we wayoboye inama y’abanyamuryango yateranye ku wa 14 Gicurasi 2020. Ni inama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hari ubutumwa bugira buti "Abanyamuryango ba EALA bakoze inama iyobowe na Martin Ngoga, ngo yakire ibyavuye mu bikorwa by’inama rusange zagiye ziterana mu kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2020."
Mu byagarutsweho, abanyamuryango bavuze ku ngamba z’ingenzi zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu bihugu binyamuryango."
Martin Ngoga ngo yashimiye ibyavuye muri izi nama z’inteko rusange, atangaza ko raporo izashyirwa ahagaragara mu nama y’inteko rusange itaha.
Martin Ngoga (ubanza hejuru ibumoso) ayoboye inama ya EALA/ Ifoto: Twitter
Kongera kugaragara kwe byaba ikimenyetso cy’uko ibyo yivugiye mu butumwe bwe, ko adahari ku mpamvu ze bwite, akunganirwa na Amb. Olivier Nduhungirehe n’Umurundikazi, Nzeyimana Leontine wamusimbuye by’agateganyo, byari byo. Bose, mu butumwa bwabo, basaga n’abagaragazaga ko Ngoga Martin atari mu mirimo ye kubera impamvu zizwi ko igihe ni kigera azayisubiramo.
Kuba Ngoga yongeye kugaruka rero, ni ikintu gitanga ihumure by’umwihariko ku nshuti ze, abakunzi be no ku bandi bamuzi nk’ umuntu ukomeye uyobora Inteko Ishingamategeko ihuje ibihugu bitandatu by’Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba.
Abavuze byinshi ku kutagaragara mu mirimo ye, ntawapfa kubagaya kuko biramutse byari ku mpamvu z’ ikiruhuko (congé) ntibimenyerewe ku Isi ko cyari gufata amezi atatu. Ikindi kinashoboka ni ukuba hari icyuho mu rwego rw’ amategeko nko kuba umuyobozi w’ urwego rukomeye nka ruriya abaho atagira umwungirije cyangwa abamwungirije ku buryo, ku mpamvu runaka ituma ataba mu mirimo, yahita abona umusimbura. Naho gutora umusimbura nk’ uko byakozwe ubushize, biri mu byazamuye gukekeranya (speculations) byatumye havugwa byinshi bitari byo.
Ikidashidikinywaho ni uko Ngoga Martin amaze amezi atari mu mirimo ku mpamvu kugeza ayigarutsemo zitigeze zitangazwa. Uko byagenda kose kugaruka kwe bikaba ari inkuru nziza ku bakurukiranira hafi ibya EAC na politiki y’ akarere muri rusange.
2 Ibitekerezo
Jadi Kuwa 16/05/20
Byiza cyane nagaruke kumirimo ye
Subiza ⇾Bango Kuwa 16/05/20
Que Dieu merci
Subiza ⇾Tanga igitekerezo