Nyuma y’impaka n’ibiganiro bitatanze umusaruro hagati y’abasirikari bahiritse ubutegetsi n’abayobozi b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muburengerazuba bwa Afurika (CEDEAO/ECOWAS) ku gihe inzibacyuho zizamara abasirikari bahiritse ubutegetsi bakabusubiza abaturage, abo basirikari bahiritse ubutegetsi bahisemo gukura ibihugu byabo muri uwo muryango.
Mu itangazo rihuriweho ryasohowe kuri iki cyumweru taliki ya 28.01. 2024 n’abakuru b’ibyo bihugu, abo basirikari bavuze ko bafashe icyemezo cyo gukura ibihugu byabo muri uwo muryango, kandi ibyo bigahita bishyirwa mu bikorwa. Umuryango wa CEDEAO/ECOWAS ubusanzwe ugizwe n’ibihugu binyamuryango 15. Iryo tangazo rigira riti, "abayobozi b’ibi bihugu bafashe inshingano bashinzwe, kandi bashaka gusubiza ibyo rubanda rubategerejeho, ibyo rubifuzaho, bashingiye kandi ku bwigenge bw’ibihugu byabo bahisemo gukura ibihugu byabo muri uwo muryango", nk’uko itangazo ryasomwe ku bitangazamakuru bitandukanye muri ibyo bihugu ribivuga.
Ibibazo by’umutekano
Ibi bihugu bitatu bihuriye ku bibazo by’umutekano muke, intambara iterwa n’abajihadisite bishingikirije idini ya Isilamu ntibyakunze kuvuga rumwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muburengerazuba bwa Afurika kuva mu mwaka wa 2020 igihe abasirikari batangiraga guhirika ubutegetsi bwariho.
CEDEAO yagaragaje gushaka ko abaturage bahita basubizwa ubutegetsi vuba na bwangu bukava mu maboko y’igisirikari. Uyu muryango wanafatiye ibihano bikarishye ibihugu bya Mali na Niger ndetse ugera n’aho wavugaga ko uri bukure abo basirikari ku butegetsi hitabajwe ingufu za gisirikari. Hejuru y’ibyo uyu muryango wari wanabaye uhagaritse ibyo bihugu uko ari bitatu(Mali, Niger na Burkinafaso) muri uwo muryango.
Nyuma y’iri tangazo ry’abasirikari bayobora ibi bihugu, abayobozi ba CEDEAO bavuze ko biteguye vuba gushaka igisubizo cyumvikanyweho n’impande zose zirebwa n’iki kibazo. Itangazo rya CEDEAO rigira riti "ibi bihugu uko ari ibitatu ni ibihugu by’ingenzi kandi bifite ibisubizo byo kurangiza ikibazo cya politiki kibirimo."CEDEAO ivuga ko igitegereje kubona amakuru nyayo aciye mu nzira zemewe avuga iby’iva muri uyu muryango ry’ibyo bihugu.
Icyo Mali, Niger na Burkinafaso bishinja CEDEAO
Ibi bihugu uko ari bitatu bivuga ko abayobozi babyo ba mbere ari bo bsshinze uyu muryango. Ariko bikavuga ko uko wagiye ukura, abayobozi bawugize benshi bagiye batakaza amahame shingiro y’abawushinze. Hejuru y’ibyo ngo bamwe ni inzira y’ibitekerezo bya ba mpatsibihugu bashaka kuwusenya. Ikindi ngo nuko ibyo bihugu bidafatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biyogoje ako karere cyane mu bihugu bya Mali, Niger na Burikinafaso. Cyane cyane ariko kuba uyu muryango warafatiye ibihano ibi bihugu, ibihano bifatwa nk’ibidakurikije amategeko kandi bihonyora uburenganzira bwa muntu, ngo bigaragara ubwabyo nko kwica nkana amategeko agenga uyu muryango. CEDEAO yo ibirega cyane kuba byarakuyeho ubutegetsi bwatowe n’abaturage bugafatwa n’igisirikari. Ibyi nibyo byatumye ibifatire ibihano.
Hejuru y’ibibazo by’umutekano n’ubukene, ibi ihugu bifite ikindi bihuriyeho.Kuba byaracanye umubano n’igihugu cy’Ubufaransa aho byanirukanye abambasaderi babwo mu gihugu, kandi mu buryo bweruye bigatera umugongo abafaransa babukoronije bagahitamo gukorana n’igihugu cy’Uburusiya haba mu buryo bwa politiki ndetse n’ubw’igisirikari.
Muri Nzeli ya 2023, ibi bihugu byari byatangiye kugaragaza ukwitandukanya na CEDEAO aho byari byatangaje ishyirwaho ry’umuryango w’ibihugu byo muri Sahel uhuriweho nabyo uko ari bitatu gusa. Igitekerezo cy’uwo muryango ni uguhuza imbaraga mu buryo ba politiki, ubukungu n’umutekano batagendeye kuri CEDEAO bishinja ubugambanyi.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo