Imana yatandukanyije Yozefu n’abantu be. Kubera iki? Ni bwo buryo bwashobokaga ko Imana imubumbamo icyo ishaka ko aba cyo. Yari afite byinshi byo kwiga.
Imana igomba kukugira wenyine kugira ngo ikugire icyo ishaka. Ibyifuzo byawe biba bimeze nk’ibishyamiranyije n’iby’Imana. Uba ushaka gukina maze ukagira ibihe byiza. Ntabwo uzaba uko Imana yaguteguye muri ubwo buryo. Ineza y’Imana iza iyo wese wayiyeguriye. Imana izagufasha mu gihe uzaba uri mu bibazo. Amajoro menshi uzaba uri wenyine muzaba muri kumwe.
Yozefu ubwo yari mu bibazo, akenshi yumvaga Imana itari kumwe nawe, yumvaga ari wenyine, yaribagiwe. Imana yashakaga ko yiyumva atyo, irashaka ko twiyumva muri ubwo buryo, kugira ngo tumenye ko ari yo soko y’ibyo tubona, tukayishingikirizaho.
Maze rero ikatujyana mu kuri kw’imibereho yayo. Iratugerageza, igasuzuma kwizera kwacu kugira ngo tumenye ko ariyo kwizerwa. Imana izi ko kuyizera ari byiza, ariko ugomba kubimenya kandi mbere y’uko ubimenya, ugomba kubikoresha. Imana iragusuzuma kugira ngo umenye ukuri.
Urukundo rw’Imana rusuzumirwa muri wowe, atari ku bw’impamvu y’Imana ahubwo kugira ngo umenye icyo urukundo rwayo rwagukorera. Ntabwo umenya uko wafata imbaraga, uko wazigumana ndetse n’ingano y’imbaraga z’igitambo ziri mu rukundo rw’Imana kugeza ubwo uzazemeza mu buzima bwawe. Kwizera guturuka ku Mana.
Kugomba kuba ari igice cy’umurimo wawe mu gihe wambara Ikanzu y’Amabara Menshi. Hari ubwo wita kwizera kwawe igitangaza kandi mu by’ukuri ari ukwizera Imana. Kwizera ni impano y’Imana, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera (Abaroma 12:3).
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo