Si ukwizera kwange ahubwo ni ukwawe Mwami. Abantu benshi bakoresha imyizerere ya kamere batekereza ko ari iy’Imana maze bakibaza impamvu batakira ibituruka mu bikanza cyayo. Niba ushaka kwakira imigisha y’Imana, gutabarwa, ibitangaza n’ubuvuzi bwawe, ugomba kugira kwizera guturuka ku Mana.
Kwizera ni impano y’Imana. “Mwakijijwe n’ubuntu bwo kwizera, ntibyavuye nuri mwe ahubwo ni impano y’Imana” (Abefeso 2:8). Buri wese yagerewe kwizera. Imana yagerewe buri wese kwizera (Abaroma 12:3). Ntukavuge ngo nta kwizera na guke ufite. Abana b’Imana bavuga ko nta kwizera bagira babaho mu byiyumviro bya kamere.
Ese nta kwizera ugira? Birumvikana uragufite kuko ntiwaba umwana w’Imana udafite ukwizera, udafite ukwizera ntabwo wabona Kaluvari. Ese kuki wica intege, ukiyita umuntu w’umunyantege nke, udashoboye? Umwanzi nta kinini akora ku bana b’Imana bica intege cyane bakoresheje ibyo Imana yababwiye ko bagomba kubikoresha kuko ari ibyabo.
Si ukwizera kwange ahubwo ni ukwawe mu by’ukuri bivuga ngo ‘si ku bw’ubushake bwange ahubwo ni ubwawe Mwami. Ni ubushake bw’Umwami kugira ngo ugire ukwizera guturutse ku Mana- Yesu yazanye uko kwizera ku bwawe. Iyo tuba twarashakaga kwizera guturutse kuri kamere, Yesu ntiyari kuza.
Ariko twari dukeneye kwizera kurenze ukwa kamere. Si ku bwo kwizera kwange, si ku bw’ibyiyumviro byange Mwami ahubwo ni ku bwawe nshaka; ndashaka ibyiyumviro byawe biturutse ku Mana.
Hari itandukaniro riri hagati y’ibyiyumviro bya kamere n’ibiturutse ku Mana. Imana ifite ibyiyumviro ariko si ibya kamere ya muntu, ni ibyiyumviro biyiturukaho. Imana yiyumva mu buryo bwiza. Umuntu ashobora kugira ibyiyumviro bibi, byiza cyangwa biri hagati ariko iby’Imana bihora ari byiza kuri buri kimwe.
Ese wigeze wumva ko uri mu kuri ariko nyuma ugasanga wibeshyaga? Twese byatubayeho. Twatekereje ko ibintu bigiye kuba mu buryo runaka, twanateguye uko bigomba kugenda ariko ntibyakunze. Birashoboka ko wavuze ikintu mu kwizera kwawe bwite, imodoka cyangwa inzu, “ Ibyo ni ibyange, Imana yambwiye ko ngiye kubibona” ariko ntabwo wabibonye. Waratereranwe ariko Imana ntabwo yigeze igutererana, ni wowe witereranye.
Wabivuganye kwizera kwa kamere kandi uko kwizera ntigukomeye, ntabwo gihamye. Ku bw’icyubahiro no kwizera kwa kamere, umuntu atekereza ko ntacyo atageraho. Iyo abonye nta handi yareba keretse mu Ijuru, birangira avuze ati: “Mana mfasha! Mfasha Mwami!”
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo