Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri 27 mata 2020, yirukanye Gen Patrick Nyamvumba ku mwanya wa minisitiri w’ umutekano. Ibi bibaye nyuma y’ amezi hafi atandatu ashyizwe kuri uwo mwanya, igihe gito cyane ugereranyije n’abandi bayoboye imyanya ikomeye ya politiki kuri uru rwego baba abakiyirimo n’abayivanywemo. Kuko ubwo iyi minisiteri yari ikiriho mbere yayobowe na Musa Fazili Harelimana imyaka igera mu 10 .
Ibyo kwirukana uyu musirikari mukuru ntibyagakwiye gutangaza abantu. Ntawe kandi byagakwiye gutungura kuko ubwo abayobozi bakuru bari mu mwiherero muri Gashyantare uyu mwaka, umukuru w’ igihugu, yaciye amarenga amuvugaho anenga imikorere ya bamwe mu bayobozi bakuru bafite imikorere idahwitse. Mu ijambo rye, Perezida Kagame, yavuze ko iyo uwo mwiherero iyo utinda gato hari abandi ba minisitiri yari kwirukana batari kuwuzamo. Ni nyuma yaho imbere gato yari yirukanye ( nubwo aribo banditse basezera) abandi ba minisitiri batatu uw’ ubuzima Dr. Diane Gashumba, ushinzwe itegekonshinga Evode Uwizeyimana n’ ushinzwe amashuli abanza n’ ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi. Mu minsi ishize nyuma y’umwiherero nabwo uwari ushinzwe ubutwererane muri MINAFFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yakuweho.
Uko gutunga agatoki Gen. Patrick Nyamvumba, byatumye abatari bake bakeka ko nawe yagombaga kwirukanwa none iryavuzwe riratashye. Twakwibutsa ko , bitandukanye n’ ibihe bya mbere, ubu minisitiri asigaye yirukanwa ntibigirwe ibanga kuko amatangazo abahagarika avuga muri make amakosa cyangwa impamvu bakuweho.
Kuri Gen. Nyamvumba, nawe niko byamugendekeye kuko mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe , hasobanuwe ko hari amakosa yaba yarakoze arimo gukorwaho iperereza, bityo akaba agomba gusubira ku biro bikuru by’ingabo mu gihe agitegereza ikindi icyemezo. Gen. Nyamvumba Patrick yahawe kuyobora minisiteri y’umutekano yari yarakuwe mu mubare w’ izindi zigize guverinoma nyuma y’ amavugurura y’inzego z’igihugu zari ziherutse kuba. Kongera kugarura iyo minisiteri abantu babyibajijeho bashaka kubihuza no kuva mu myaka ibiri ishize humvikanagaga ibikorwa bibangamira umutekano w’igihugu. Ibyo byumvikanye mu majyepfo, mu majyarugu no mu burengerazuba, hiyongereyeho n’ umwuka utari wifashe neza mu karere hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi.
Hagiye humvikana kandi ibikorwa by’imitwe yiteguraga gutera u Rwanda iturutse muri DRC n’ ahandi. Abakurikiranira hafi politiki y’ u Rwanda bakaba baraketse ko kugarura iyi minisiteri y’umutekano byari mu rwego rwo gushaka gukomeza urwo rwego no kurushaho kurinda amahoro n’ ituze imbere mu gihugu.
Ku rundi ruhande ariko hari ababona ko gushyira Gen. Patrick Nyamvumba kuri uwo mwanya wa politiki byari uburyo bwo kumukura gahoro mu mabanga ya gisikari , bishobora kuganisha kugusezererwa mu gisirikari. Ibi babivuga bashingira ku kuntu mu minsi ibanziriza kuyobora iyo minisiteri, hari amakuru yavugaga ko hari ibyo yakekwagaho nk’amakosa yakoranye n’abasikari bakuru basezerewe mu gisirikari aribo Lt. Gen. Muhire Charles wahoze ayobora ingabo z’ u Rwanda zirwanira mu kirere na Lt. Gen. Karake Karenzi wigeze kuyobora urwero rw’ igihugu rw’ iperereza NISS.
Biramutse aribyo kandi bifitanye isano ibintu bishobora kutorohera Gen. Nyamvumba kuko byamushyira mu kaga gakomeye. Gusa ubwo byatangajwe ko iperereza ririmo kumukorwaho ntawagira ibyo amushinja kugeza iperereza risojwe hakamenyekana ibyo aribyo mu by’ ukuri.
Haramutse hagize ibyaha bimuhama ubwo akadomo kaba gashyizwe ku rugendo rwe rwa politiki n’ igisirikari , byamuviramo kwicazwa ku gatebe nk’ uko byagendekeye bagenzi be. Yaramuka nabwo abaye umwere akaba yakomeza inshingano zindi z’ igihugu.
Gen. Nyamvumba ni umwe mu basirikari bakuru bakomeye b’ u Rwanda bari ku rwego rw’ impeta ( rank) ya General hamwe na Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Gen Gatsinzi Marcel waserewe ndetse n’umugaba w’ingabo ubu Gen Kazura Jean Bosco . Gen. Nyamvumba Patrick afite amateka akomeye mu gisirikari kubera imirimo ihanitse yakoze irimo kuba yarabaye umugaba mukuru w’ ingabo z’ igihugu, kuba yarayoboye ingabo z ’umuryango w’abibumbye muri Sudani n’ indi myanya itandukanye yo hejuru.
Ni umwe kandi mu basirikari bakiriho batangije urugamba rwo kubohora igihugu. Abamuzi cyane bemeza ko ari umuhanga akaba n’umurwanyi kabuhariwe, uzi gufora neza kandi akamenya kurasa kure ibiturika biba biziritse ku mutwe w’ imbunda bimwe bita anti tank rockets.
Yize ibya gisirikari muri Nigeria, mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003 n’ andi mahugurwa atandukanye. Umwanya w’umugaba w’ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba yawuvuyeho awumazeho imyaka itandatu kuko yari yawugiyeho mu 2013 asimbuye Lt Gen Charles Kayonga. Lt Gen Charles Kayonga, nawe yari kuri uyu mwanya kuva mu 2010 asimbuye Gen James Kabarebe, nawe wawugiyeho mu kwa 10/2002 asimbuye Gen Kayumba Nyamwasa.
3 Ibitekerezo
sezikeye Kuwa 29/04/20
Agize Imana yava muli Politike amahoro.Kubera ko benshi politike ibahitana,iyo badafunzwe.Nubwo Politike ikiza bamwe,benshi irabahitana.Urugero,Politike yatumye Guillaume SORO wa Ivory Coast akira cyane,aba umuntu ukomeye.Yicisha Commander Ibrahim Koribaly (IB) nawe wari akomeye cyane.None bamukatiye imyaka 20 yo gufungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Ubwicanyi,Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come\Que ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time
Subiza ⇾Sakega Kuwa 30/04/20
Ntawavukiye gutegeka,harajyaho n’abandi ,baba bamaze imyaka myinshi.
Subiza ⇾Kaka Kuwa 19/05/21
Mutubwire amaherezo ya sezibera ubu aherereye hehe aracyabaho cg yarapfuye ntibyatangazwa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo