Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byahuriranye gahunda yiswe #GumaMuRugo kubera akato ka Covid-19. Ni ubusharire bukomeye ku bacitse ku icumu. Ariko ni amahitamo y’ubuzima!
Ni saa yine z’amanywa ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyo kwibuka ku buryo budasanzwe jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. MAM, ku mpine z’amazina ye, ntakoma, yitangiriye itama, nta nahumbya ariko ntiwamenya ikintu areba imbere ye ku mbuga y’amapave. Uyu ni umunsi wa gatatu, abyutse yicaye ku rubaraza rw’inzu ye mu Mujyi wa Kigali. Umwana we rukumbi w’umukobwa yarokoye, w’imyaka 28, we ari mu nzu yicaye imbere ya Televiziyo. Kwibuka26? Ni ubwa mbere mu myaka 26, MAM adakoze urugendo rw’inzira ye y’umusaraba itangira “mu gitondo saa moya, taliki ya 7 Mata. Ni bwo banyishe n’umuryango wose. Ndapfa. Nzuka ndi inyama nsa, ndyame nka hariya mu mirambo”. Urutoki rwe rurekena hamwe yakomeje gushinga imboni, nkaho ari ho yari ari koko.
Ku wa 20 Werurwe, ni bwo u Rwanda rwabaye igihugu cya 2 muri Afurika mu gutangaza gahunda ya #GumaMuRugo, mu rwego rwo kurinda abanyarwanda icyorezo cya Covid-19. Mu kato gasesuye. Kagera mu cyunamo cyo Kwibuka26. Nta gushyingura imibiri yataburuwe, nta guhuza imbaraga mu kwibuka, nta guhura ngo abantu barire bahozanye, ngo basubire mu nzira z’umusaraba zabo. Atangiza icyunamo, ku italiki ya 07 Mata, Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yagize ati “uburyo bwo Kwibuka kw’uyu mwaka rero biragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku Gihugu, kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye”. No kuri MAM, ntibyoroshye na gato! Cyane ko n’ubu yari yarateguye urugendo rwo gusubira aho “yiciwe” n’aho yarokokeye. Birangira Covid-19 “iteye itunguranye. Idutegeka kwigunga kugira ngo tubeho. Ni ibisharira byahuye n’ibisharira. Ni nko gusomeza amase amaganga!”
Igishyika nk’icy’imfusha!
Umubyeyi MAM arabigereranya na wa musazi wasomeje amase amaganga, ati “ibitajyanye byitwa ibi”! Nubwo ari ibihe bikomeye byo kwibuka, Paul Kagame asanga bidashobora “kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse”. Umukecuru MMO, wari utuye i Nyagasambu mu gihe cya jenoside, ntibimworoheye namba! Kimwe na MAM, amenyereye, mu gihe cyo kwibuka, kuzenguruka aho afite amateka hose hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Kuva i Ruhanga na Mbandazi aho yiciwe akazuka. Yibuka asigara mu mirambo n’imodoka ya “rwipakurura” ipakira abana be bagihorogoma; ntazi aho babajyanye. Ahari ibyobo rusange hose hafi aho, uyu munsi hibukirwa, nk’i Kabuga, ku Muyumbu (…) amaze imyaka yose ahazenguruka, “uretse uyu! Ubwo aho bari ntibazambona, kubera iki cyorezo. Ariko nta kundi, ndakomeza mpfire muri nyagasani, kugira tubeho!”
Mu gushyiraho gahunda ya #GumaMuRugo, hari abasanga igihugu cyarafashe icyemezo cy’inyamibwa, nk’“umubyeyi w’impfusha uhorana igishyika”! Umusaza Sebushumba Aroni asanga “miliyoni y’abatutsi bishwe muri jenoside bahagije ngo duhorane igishyika, twumve ko #GumaMuRugo iturinda kongera ibinyoro mu bibembe!”. Asanga abacitse ku icumu, nk’abantu bazi isura y’urupfu, ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gusigasira ubuzima.
Amahitamo y’ubuzima!
Ubwo yatangaga ikiganiro kuri RTV, ku italiki 22 Werurwe 2020, Pasiteri Rutayisire Antoni yagerageje kugira inama abantu basaga n’ababangamiwe no kuguma mu rugo kubera Covid-19. Byabaye ngombwa ko agereranya ibihe bya jenoside n’iby’aka kato ko kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19. Yagize ati “hari igihe twafungiranwaga mu nzu batugemuriye urupfu, ariko ubu turagumishwa mu ngo ngo dukize amagara yacu”. Ku italiki ya 07 Mata, mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka26, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yagaragaje amahitamo y’abanyarwanda, ahuza Kwibuka26 na gahunda ya #GumaMuRugo. Yagize ati “twubahirize gahunda twashyizwemo n’iki cyorezo (…) Twapfushije abantu benshi muri jenoside, ntidushaka ko hagira ujya muri gahunda zimushyira mu kaga kw’urupfu muri iki gihe cyo kwibuka”.
Ariya mahitamo hagati y’urupfu n’ubuzima, Alain Ngirinshuti, Perezida wa Ibuka ishami ryo mu Bufaransa na we yayagarutse. Yibukije ukuntu, muri jenoside, bari barashiritse ubwoba baratinyutse urupfu kubera babanaga na rwo. Ngo amaze kugezwa mu buhungiro, ni bwo yongeye kugira ubwoba bwo gupfa kuko yari yongeye kugira ubuzima no kumva uburyohe bwabwo. Agira abantu inama agira ati “uyu munsi ubwo mufite igihugu, bibe ari bwo mugira ubwoba ko cyasenyuka, ko mwatakaza ubuzima”
Guhitamo biragora. Cyane cyane guhuza Kwibuka26 na #GumaMuRugo. Kugeza ubwo hari ubusabe butunguranye bwagejejwe kuri CNLG muri iki gihe. Ngo hari abasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rwego ko nibura babareka bakageza indabyo ku Rwibutso rwa Gisozi. Agira ati “Ibihe turimo ntibibitwemerera (…) bafate indabyo bazishyire ahantu mu byumba, bahagire aho kwibuka, hanyuma igihe nikigera bazabone kujya ku rwibutso”.
Mu kugaragaza ko ibihe u Rwanda rurimo bitatumye ruteshuka ku nshingano, Paul Kagame yagize ati “ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”. Ni nkaho yakavuze ngo #GumaMuRugo!, ubundi hiyambazwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga!
Tanga igitekerezo
You must be registered before participating in this forum. Please enter your personal identifier . If you have not yet registered, you must register.