Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bifatanyije mu gihe cy’Iminsi 100, yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Bwiza.com yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yageragerejwemo kenshi Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kubera ko cyari igikorwa cyategurwaga Leta cyanaje kugerwaho, aho mu mezi atatu abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu bugome bwinshi bazizwa uko baremwe.
Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, ni kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza amateka n’ubunyamaswa Jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe.
Zimwe mu mpamvu muzi n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi perefegitura zishingiye kuri:
Kwibaruka Ibikomerezwa muri Politiki no mu gisirikari, n’imwe mu mpamvu zicishije Abatutsi benshi muri iyi perefegitura
Kwanga Abatutsi muri iyi Perefegitura byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko uwari Perezida Habyarimana Juvenal ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda.
Aba bayobozi bose bari mu myanya ikomeye muri politiki n’igisirikari bari abahezanguni ndetse bameze nk’abonse ibere ry’amacakubiri, ushingiye ku mbwirwaruhame bakoreshaga.
Guhera mu 1990, ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rutangiye, Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngororero bagiye bicwa bitwa ibyitso by’Inkotanyi, imirambo yabo ikajugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Hari kandi n’abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi, bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.
Ikinyamakuru Kangura cya Ngeze Hassan cyandikirwaga muri iyi perefegitura, cyagize uruhare rudashidikanywaho mu kwicisha Abatutsi benshi
Ubutegetsi bwariho bwakoresheje ibinyamakuru birimo kangura, mu kubiba amacakubiri, aho Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga ku kurimbura Abatutsi muri iyi perefegitura, byose byasohokaga muri Kangura.
Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka mu gace ka Nyakabungo, umurenge wa Gisenyi, ho mu karere ka Rubavu, ndetse akaba ari no mu bashinze ishyaka CDR.
Iki kinyamakuru rutwitsi cyacururizwaga mu marembo y’isoko rya Gisenyi, hafi na sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli, cyakoreshwaga mu gutangaza imyirondoro y’abatutsi ubutegetsi bwabaga bukeneye kwikiza, bagashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi.
Muri 2003, Hassan Ngeze yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu, muri 2007 icyo igihano cyaragabanijwe, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
Abatutsi bakoraga mu Ruganda rwa Bralirwa batotejwe kuva 1990, kenshi iki kinyamakuru kikifashishwa mu kubatuka, kubangisha abakozi bakorana by’umwihariko nk’ababaga baragize amahirwe yo kujya gukorera hanze y’igihugu aho bashinjwaga kujya kwifatanya n’inkotanyi.
Kuba iyi perefegitura yarahanaga imbibi na Zayire
Perefegitura ya Gisenyi yahanaga imbibi na Zayireari naho abatutsi benshi bahungaga berekeza, byatumye abari abayobozi b’iyi perefegitura bashyiraho amabariyeri menshi yabbuzaga guhunga, abenshi bakaba baricwaga benda kwambuka umupaka.
Ikindi ni uko uretse abatutsi bahungaga Jenoside yabakorerwaga, n’abasirikari ba EXFAR ubwo babonaga ko urugamba batangiye kurutsindwa, nabo bazaga muri iyi perefegitura bahunga ari nako bakomeza kugenda bica umutsi wese babonye, kuko umugambi wabo kwari ukumaraho.
Kuzana Umurambo wa Perezida Habyarimana Juvenal mu Ruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa byamarishije abatutsi benshi
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri perefegitura ya Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, aho bamwe biciwe mu mago iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi, abandi amakuru avuga ko bagiye kwicirwa muri parike ya Gishwati, ndete kugeza kuri uyu munsi imibiri yabo ikaba itarabasha kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Bariyeri ya Ntabuhungiro, iyi yashyizwe mu cyahoze ari komini Nyamyumba kuko nta mututsi watambukaga mu ruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa, kubera ko umurambo wa Perezida Habyarimana ariho wari waje kubikwa nk’ahantu habaga icyumba gikonjesha, kugira ngo utangirika.
Mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi kandi hari uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi.
Col. Anatole Nsengiyumva amateka avuga ko akomoka muri Komini Satinsyi nayo yari muri perefegitura ya Gisenyi.
Guhera muri 1990, Col. Anatole Nsengiyumva hamwe na Col. Theoneste Bagosora, Aloys Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza interahamwe, gutanga imbunda, gukora lisiti, no kwica Abatutsi.
Ku Gisenyi Anatole Nsengiyumva, Bagosora, Ntabakuze na Nzirorera baremye umutwe w’abicanyi wari ugizwe na: Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabe Samvura, na Thomas Mugiraneza.
Mu ijoro ry’uwa 6/4/1994 rishyira uwa 7/4, Col. Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi na Jandarumori, n’abakuru b’Interahamwe na CDR. Colonel Nsengiyumva yabategetse guha imbunda Interahamwe, no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.
Tariki ya 7/4/1994, habaye indi nama ku isoko rya Gisenyi, Anatole Nsengiyumva ategeka Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi.
Itangazo rya Ministeri y’ingabo ryari ryategetse abaturage kuguma mu rugo, ntawashoboraga gusohoka, keretse abasirikari n’Interahamwe zagendagendaga hose mu ngo zica abantu.
Col. Nsengiyumva Anatole yategetse ko ku mipaka ihuza Urwanda na Zayire hashyirwa bariyeri zikomeye kugira ngo hatagira abahunga.
Ubwicanyi bwayobowe na col. Anatole Nsengiyumva ubwe, hamwe na Maj. François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa n’Interahamwe zari ziyobowe na Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi.
Col. Anatole yazengurutse umujyi wa Gisenyi mu modoka agenzura uko ubwicanyi bwakorwaga, abaza Interahamwe kuri bariyeri uko “akazi kakorwaga” uko bicaga Abatutsi.
Maj. Uwimana François Xavier yanyuraga muri karitsiye (Quartiers) zose nawe akurikirana uko Abatutsi bicwaga.
Abatutsi bishwe mbere ni abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikari n’ibitaro bya Gisenyi.
Imibiri y’abatutsi babaga bishwe yari inyanyagiye hose, imodoka zagendaga zitunda abishwe, bakajya kubajugunya mu byobo byacukuwe kuri “Commune Rouge”.
Igitero kiyobowe na Omar Serushago na Bernard Munyagishari na Thomas Mugiraneza cyateye ikigo cy’abihayimana cya Saint Pierre tariki ya 20/4/1994. Abari bahahungiye, harimo na Felicite Niyitegeka bajyanwe kwicirwa kuri “Commune Rouge”.
Ku itariki 30/04/1994 nibwo Imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta mututsi uzongera kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
Abagize uruhare mu kwica Abatutsi, ku isonga hari Col. Anatole Nsengiyumva, Maj. François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa, Yozefu Habiyambere, perefe Dr. Zirimwabagabo Charles, ba superefe Rukabukira na Bikumbi, Hassan Ngeze, Barnabe Samvura, Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi, bafatanyije n’abaturage b’abicanyi barimo interahamwe ikomeye yitwa Habimana Jean Pierre (Mustafa).
Col. Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, cyaje kugabanwa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire.
Omar Serushago yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Bernard Munyagishari, yoherejwe mu Rwanda, n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, aho inkiko zo mu Rwanda zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Tanga igitekerezo