Ibihugu bitandukanye byacanye imiturirwa yabyo mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu yerekana ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda, bimwe mu bihugu bigiye bitandukanye byagaragaje kwifatanya kwabyo n’u Rwanda bicana imiturirwa yabyo mu mabendera y’u Rwanda ibindi bikoresha ibibumbano n’iminara.
U Buhinde bwacanye umunara wa Qutab Minar uri ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO mu mabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda mu kwifatanya na rwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bufaransa bwo bwifashishije umunara wa Tour Eifel uri i Paris mu kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho banditseho ’Kwibuka30’.
Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi rwabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, inyubako y’ikicaro gikuru cya Banki y’ubucuruzi ya Ethiopia yacanwe mu mabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda.
I Dakar muri Senegal bo basize amabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda ku ngazi zerekeza ku kibumbano ’African Renaissance’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikibumbano Amazone cyo muri Benin cyashyizwe mu mabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijoro ryakeye kandi inyubako ya Kigali Convention Centre yacanwe mu ibara ry’idoma mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rwatangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tanga igitekerezo