Si inyenyeri yange ahubwo ni iyawe Mwami. Abatekereza neza baravuga bati: “Kurikira inyenyeri yawe!” Ubwo ni ubujiji kuko ni byo umwanzi ashaka ko mukora.
Ntabwo muri Bibilia wabwiwe gukurikira inyenyeri yawe, ugomba gukurikira inyenyeri ya Yesu, ni yo nyenyeri y’urukundo, ibyiringiro n’amahoro ikugeza mu Ijuru, ikugeza ku buntu bwose bw’Umwami, ikaguha n’ubushobozi ukenera buri munsi.
Inyenyeri yaYesu izagufasha gusenga neza, kwizera neza kandi iguhoze mu nzira z’ukuri mu izina ryayo. Izakugeza ku mazi adasuma no mu rwuri rw’ibyatsi bibisi maze ikugaburire.
Mwana w’intama, reba hejuru. Tuzi ko abakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye (Abaroma 8:28). Niba Imana nta kintu iri gukora ku bintu biri kukubaho, igenzure: uri gukurikira inyenyeri itari yo. Uri gukurikira inyenyeri nyayo, nta mpamvu yo kwicuza mu buzima bwawe kubera ko uzi ko uri kugendera mu nzira ya Yesu.
Inyenyeri ya Yesu ntabwo izigera izima cyangwa ngo igende. Ariko nukoresha kwizera kwa kamere, umwanzi azatuma utekereza ko iri kugenda. Va mu kwizera kwa kamere maze ugusimbuze ukw’Imana. Uzi uburyo wakwambara amataratara yawe ariko se uzi uko wakwambara amataratara yo kwizera? Ese birakugora kureba iyo wambaye amataratara maze ntubone neza? Shyaka amataratara yo kwizera, uyambare maze urebe.
Ibyo undi akubwira byose, urabizi wareba mu gihe ubona ubugingo. Reba inzira Imana igufitiye . Ubuntu bw’Imana ni bwinshi kuri wowe, amasezerano y’Imana arakora kubera ko uri muri izo nzira. Birebe byose mu mboni y’Imana. Yesu yakuzamiye imboni iturutse mu Ijuru mu buryo bwo kwizera, kwizera guturuka ku Mana.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo