Mu nkuru zijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’umuhanzi Yago wishyuje ikibanza yemerewe mu mwaka ushize, ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika album ye ’Suwejo’ ariko akaza kucyimwa nyuma yo kubwirwa ko atitwaye neza ku rubyiniro, bitewe n’uko hitiranyijwe abamuhaye impano y’ubutaka.
Uyu muhanzi yimwe iki kibanza nyuma yo gutangaza ko yagihawe na KTN Rwanda yanashimiye aho kuba Marchall Real Estate yari yakimwemereye.
— AKASAMUTWE (@Akasamutwe250) April 22, 2024
Nyuma y’amezi agera kuri ane atarahabwa ibyo yasezeranyijwe, uyu muhanzi yabajije abamwemereye ikibanza ubwo yakoraga igitaramo cya Suwejo Album Launch niba barakimwemereye bagamije kumwambura cyangwa ku mushimisha gusa.
Aha ni ho igisa n’urunturuntu cyatangiriye.
Yago yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: “Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo). Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa ni ko mukora?”
Uyu muhanzi kandi yabajije kiriya kigo ati: "Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”
Ku ikubitiro umunyamakuru witwa CHITA uzwi nka CHiTA MAGIC akaba n’umwe mu bakorana bya hafi na kompanyi ya Marchall Real Estate, yahise asubiza Yago ku rukuta rwa X ati: "Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko company itanze IKIBANZA ari KTN RWANDA".
Muri uwo mwanya Yago yagarutse asubiza Julius Chita ati: "Ndabona ari wowe muvugizi wa company...ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta nakimwe nari nzi, ariko kuko wiyemeje kubeshya...ngaho hangana n’abo ba Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo. Njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza!!! Murakoze!!”.
Marchall ikibanza yemereye Yago mu gitaramo cye gikomeje kuteza urunturuntu
Nyuma yibyanditswe n’izo mpande zavuzwe haruguru, Marchal Ujeku ari we washinze Marchall Real Estate , yavuze ko adateze kujya mu mitsi na Yago, nubwo ibyo yavuze kuri sosiyete ye atari byo.
Ati: "Ntabwo twajya mu mitsi n’abadafite ibyo bahomba, tureba icyo sosiyete ihomba n’icyo yunguka. Nibaza ko kujya mu mategeko byari ngombwa ariko sinibaza ko twajya mu mitsi n’abantu badafite ibyo bahomba".
Ku mpaka nyinshi zakurikiye ibyo biganiro byabaye ku mpande zombi, byatumye abantu benshi bibaza impamvu hajemo izina rya KTN RWANDA muri ibyo bibazo kandi itarigeze igaragara mu baterankunga bicyo gitaramo.
Ubuyobozi bwa KTN RWANDA ku ruhande rwabwo buvuga ko nta hantu na hamwe iyi sosiyete ihuriye n’ibyabaye mu gitaramo cy’uwo muhanzi.
KTN Rwanda ivuga ko mu busanzwe iyo bateye inkunga bigira inzira bicamo, kandi bigakorwa mu mu cyo kandi ibyo biyemeje bakabisohoza nta makemwa.
KTN Rwanda nk’ikigo kimaze kumenyerwa kuva mu 2012 mu guhuza abagurisha n’abaguzi by’umwihariko mu mitungo itimukanwa, ubuyobozi bwayo bwaboneyeho kuburira abanyarwanda kwitondera amasosiyete cyangwa abantu bayiyitirira mu gushaka gutanga serivisi zisa n’izabo.
Iyi sosiyete ivuga ko umukozi wese wayo aba yambaye umwambaro w’akazi wanditseho ’KTN RWANDA’, kandi anitwaje ikarita y’akazi y’icyo kigo; ibituma ibasaba kuzajya bitondera abo batekamitwe kandi bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zibegereye.
KTN kandi ivuga ko uwifuza kugira ibyo ayisobanuzaho yabariza ku nyubako ya MIC ihererye i Nyarugenge, cyangwa akabahamagara kuri +250783001414/ +250789000422. Yanasura kandi urubuga rwayo rwa Internet ari rwo www.ktnrwanda.com ugahabwa serivisi yose yakenera.
Tubibutse ko inkuru ya Yago wimwe ikibanza yemerewe ije yiyongera mu zindi nkuru zimaze iminsi zicicikana kuri murandasi zivuga ku bwambuzi bushingiye ku mafaranga, ubutaka n’amamodoka abanyarwanda bari guhuriramo nabwo.
Kuri ubu haribazwa ku buryo haboneka igisubizo kuri icyo kibazo cyugarije sosiyete nyarwanda.
Tanga igitekerezo