Hari abaminisitiri bashyirwaho mu Rwanda nyuma y’ukwezi ukumva izina rye riravugwa kurusha minisiteri ayobora. Akenshi bigaterwa n’impinduka zihita zigaragara. Abandi bakajyaho ukibuka izina ryabo barahira, ukazongera kuryibuka bavuye muri uwo mwanya. Mbese ntumenye impinduka basize. Ibi bigatera kwibaza niba gukora ibigaragara byaba biterwa n’ubushobozi Minisitiri yifitemo cyangwa biterwa n’inshingano zihariye ahabwa n’uwamushyizeho? Kutabikora se bo byaba biterwa n’ubuswa, kunanizwa n’abo bakorana cyangwa kuba tereriyo?
Ni kenshi iyo Perezida wa Repubulika yakira indahiro z’abaminisitiri abagenera ubutumwa bwihariye. Ku italiki ya 31 Kanama 2017, ubwo Minisitiri w’Intebe y’U Rwanda Bwana Edouard Ngirente yashyiragaho guverinoma, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaramubwiye mu ijambo ry’uwo munsi ako agomba gukora akazi ke uko bikwiye atarinze kwita ku bamubwira bati " have hano dore uko ibintu bikorwa, bigenda bitya ntibikorwa gutya". Icyo gihe yamubwiye gukora ikimuzanye nka Minisitiri w’intebe atitaye kuri abo.
Ubu Minisitiri w’intebe agiye kumara imyaka irindwi ayoboye guverinoma. Niba atarahinduka, nuko ibyo akora binyuze uwamurambagije akanamushyiraho ndetse kandi muri bwa bushobozi yamubonyemo akaba abasha gukora ibikwiye ngo guverinoma isubize ibyo itegerejweho.
Vuba aha mu nkuru ya www.bwiza.com https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-..., ubwo yarahizaga Minisitiri w’ibikorwaremezo mushya Dr Gasore Jimmy, Perezida wa Repubulika yamubwiye guha umwanya akazi, akirinda abashobora kumubwira utugambo bagamije kumuca intege cyangwa kumubwira ibindi bitubaka.Yagize ati "Ntuzajye gutinzwa n’abakubwira utugambo, wowe ukore ukuntu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva...abantu bazareke kukurangaza cyangwa ngo bagushyire mu mvugo...." Yongeye kungamo ati "Nagira ngo nkugire inama uri mushya muri aka kazi ntuzajyemo ngo hagire abantu bavangavanga cyangwa ya mvugo mbi ica abantu intege, wowe urebe akazi ibindi ubyihorere, ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho, oya abakora nabi nta ntege baba banafite ntihakagire n’uwo baterabwoba ngo bamubuze gukora. Wowe kora akazi kawe, jya mu bikorwa ba bandi bamenyereye kwicara mu biro bakaba abantu baremereye bakuru, ibyo wowe ntuzabijyemo.” Perezida Kagame yanibukije Gasore ko igihe abonye hari uwo ayobora udakora neza, afite inshingano zo gutuma afatirwa imyanzuro imukwiriye.
Impinduka zihuse
Bidateye kabiri uyu Minisitiri agiyeho nibwo hatangiye gushyirwa ku murongo uburyo bwo gutwara abantu mu gihugu ariko cyane cyane muri Kigali. Aho mu rwego rwo gushakira icyo kibazo umuti, abafite imodoka basabwe kwiyandikisha nabo bakajya bunganira abatwara imodoka, ndetse n’iziri mu nzira zikajya zifata abagenzi. Nguko uko ibyishimo byatashye abatuye za Bishenyi, Ruyenzi, Gihara, Karuruma n’ahandi, batabashaga kuba batega indi modoka itari izagenewe gutwara abantu mu mugi kabone n’iyo habaga hari imirongo ndetse hanatambuka imodoka zivuye mu ntara cyangwa iz’abikorera zibanyuzeho. Ubu iki cyabaye amateka.
Gutinda ku mirongo ntibikimara umwanya. Iki ni kimwe birumvikana mu byo afite mu nshingano ariko cyari cyarananiye benshi bamubanjirije kandi cyari cyaravuzweho imyaka n’imyaka cyarabuze igisubizo. Gusa n’abo yasimbuye hari ibindi bakoraga kandi biteza imbere igihugu. M vuze aha icyagiraga ingaruka nyinshi mbi kuri rubanda rukanagisakuza.
Nubwo atabimubwiye, ariko nyuma y’aho Minisitiri w’Ubworozi n’Ubuhinzi agiriye mu nshingano hari ibyemezo mu buhinzi byahise bifatwa ubona ko habayeho impinduka mu buyobozi kandi bikwiye. Uyu, yahise asaba inzego z’ibanze ko ahari ubutaka bwose budahingwa bwahingwa. Nguko uko amshyamba amwe n’amwe, ibibanza byari bimaze imyaka byaraguzwe ariko bitubakwa byahinzwe ibishyimbo, imyumbati, ibijumba... Nk’umusaruro nyuma y’igihe, ibi byatanze agahenge ku ibura ry’ibiribwa kuko nibura ubu ku isoko hagaragara impinduka ku igabanuka rya bimwe bu biribwa nk’ibishyimbo. Uretse ibyo kandi ibijumba, imyumbati biragaragaza kuzaboneka ku isoko ku bwinshi. Iki kandi ntikigaragara nk’icyemezo gisubira inyuma, ahubwo uwahinze azanaharanira ko aho yahinze ahahinga n’ejo gutyo gutyo.
Iri shyirwaho ryabaye nyuma y’iminsi ine gusa Musafiri, usanzwe ari impuguke mu by’ubukungu mu by’ubuhinzi, abwiye inama y’igihugu y’umushyikirano yateranye ku wa 27-28 Gashyantare 2023, ko Minisiteri y’Ubuhinzi yagaragaje ibice bitandatu by’ingenzi – birimo kuhira no gutera amaterasi, kongera umusaruro kuri hegitari ukoresheje ifumbire nyinshi kandi nziza, ubuziranenge imbuto...nka zimwe mu ngamba zo kuzamura ireme ry’ubuhinzi. Icyo gihe, yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, yavugiye imbere ya Perezida Paul Kagame ati “Mu buhinzi muduhe 10% by’ingengo y’imari y’igihugu, ibisigaye mubitubaze”. Nyuma y’iminsi 2 aba ahawe kuyiyobora. Ese ibi bike mvuze yahise akora bikagaragarira amaso n’ibindi bikorwa tutavuze aha byasabaga iki mbere hose?
Nubwo atamazeho imyaka minshi ariko Dr. Uwamaliya Valentine, wari Minisitiri w’Uburezi kuva ku itariki 28 Gashyantare 2020, afatwa nk’umunyabigwi wazanye impinduka muri iyo minisiteri. Ashimwa cyane n’abo yari ashinzwe kureberera barimo abarimu, cyane cyane ko yabafashije kumwenyura nyuma y’uko bakiriye inkuru nziza, y’uko umushahara wabo wazamuwe. Ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda amaze igihe kitageze ku kwezi abaye Minisitiri, icyo kibazo cyari gitunguranye acyitwaramo neza, ubwo hafatwaga icyemezo cyo gusubiza abanyeshuri mu ngo, igikorwa cyagenze neza.
Ni no guhera ku "ngoma ye" (hatabayeho kwibeshya) uburyo bwo gucyura abanyeshuri no kubajyana ku mashuri bigendeye ku minsi, n’uturere bigamo bwatangiye. Ubu buryo bwafashije cyane ababyeyi n’abayobozi b’ibigo bahangayikiraga abana kuko iyo bajyaga gutega bamwe babonaga imodoka abandi bakaba bazibura kubera ubwinshi bwabo n’imodoka nke. Ba rusahuriramunduru bakaba banashuka bamwe muri bo cyane ab’abakobwa. Ni umuyobozi kandi utaratinye kugaragaza igitsure, kugeza no ku buyobozi bwa za Kaminuza n’Amashuri makuru, aho ayobora, hafashwe icyemezo cyo gukurikirana Kaminuza zitujuje ibisabwa, zimwe zirimo Christian University, UNIK, KIM, zifungwa burundu.
Abatavugwa se ni uko badakora
Abavuzwe ruguru ni ingero zitanzwe. Hari n’abandi bakora ibikaze kandi bitavugwa wenda kuko tubona ari ibisanzwe. None umutekano igihugu gifite bisaba ko tuwusobanurirwa abarara bawitaho n’ingamba bafata. Oyaaa. Ariko Minisiteri cyane abaziyobora bagombye kugira imbaduko imwe. Ku byemezo bifasha rubanda, abantu ntibirirwe barira, agahinda baragatuye imbuga nkoranyambaga.
Minisiteri ni ikigo kinini kidakoramo umuntu umwe. Ni na ngombwa ko iryo tsinda ryose rifasha mu kuzuza izo nshingano. Ariko na none ni na ngombwa ko hagaragara impinduka mu bikorwa. Abo twavuze haruguru sinkeka ko hari ubundi bufindo bazanye. Nuko ibyo bakoze byagaragaye mu mpinduka byazanye. Na za Minisiteri rero ku mpinduka zibaye, abaturage nibabibone. Nubwo birumvikana impinduka za Minisiteri iyi cyangwa iyi zidahura n’iziriya cyangwa iriya.
Icyingenzi nuko Minisiteri zose zibereyeho abanyarwanda no kubazanira impinduka. Impinduka rero ni zive muri raporo z’impapuro. Zigaragare.
Bwiza.com
2 Ibitekerezo
Eric Big Kuwa 25/02/24
Iyo nkuru ni sawa ariko nabo nagiye bavaho bitwaye nabo mwari kubavuga kuko barazwi sinzi impamvu uyu munyamakuru yabatinye.
Subiza ⇾kaka Kuwa 25/02/24
Muzatubarize Minisitiri w’ubuzima icyo azavaho amariye abaganga
Subiza ⇾Tanga igitekerezo