Muri iki gihe twumva kandi tubona ibikorwa n’imvugo binengwa na benshi , ni ibikorwa usanga binyuranye n’imigirire ikwiriye mu muryango mugari kandi ni ibikorwa bikorwa mu ngeri zose, muri iki gihe kandi u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye nk’inda ziterwa abangavu, uburara no kunywa ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko, imikorere mibi y’abakozi n’abakoresha mu nzego za leta n’iz’abikorera, amakimbirane n’ubwicanyi mu miryango ndetse no gutandukana kw’abashakanye n’ibindi bisa n’ibigezweho, ibi tubibona byiganje nyamara inzego z’ubuyobozi ntizihwema gukora ubukangurambaga bubyamagana no guhana zihanukiriye abakora bimwe muri ibi bikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.
N’ubwo bikorwa bityo ariko biragaragara ko ibyo bibazo bitigera bikemuka ahubwo akenshi imibare y’ababikora ikarushaho kuzamuka, Umunyarwanda ati “Ingeso ntikurwa na reka,” muri iyi nyandiko ntitugiye kujora izo ngamba n’ibyemezo ubuyobozi bwa leta bufata kuko n’ubwo zidakemura ikibazo burundu ariko zitanga umusaruro kandi ugaragarira buri wese, twe turagaruka ku cyo tubona nk’impamvu muzi y’ibyo bibazo byose tunagaragaze ibyo tubona nk’insinzi igana umutsindo wabyo, ni inzira isaba guhuguka kw’intekerezo no kwisuzuma kwa buri wese. Uburere ni ni iremezo ryo kubaho riyobora imitekerereze n’imigirire ya muntu, Umunyarwanda ati "Uburere buruta ubuvuke."
Bivuze ko ishingiro ryo kubaho mu kamaro gakwiriye ridaturuka mu kuvuka ahubwo rituruka mu burere uwavutse yahawe, nyamara muri iki gihe biragaragara ko dufite umuvuduko n’ubushake bwinshi mu kubyara ariko nta mwanya dufite wo kurera, twe birasa n’aho iyi mvugo twayihinduye ko ubuvuke buruta uburere, nyamara n’ubwo dukora ibi, ntiduhwema kugerwaho n’ingaruka zabyo n’ubwo benshi dusa naho tutazibonera ikimenyetso cy’uko tutariho kuko umuntu uriho yumva uburibwe ntaryame, akarara ashaka ikibumukiza
Hambere uburere bwari ikintu cyitaweho cyane ku buryo agaciro k’ububyeyi kari inshingano kurenza uko bubarirwa ku mubare w’imbyaro umuntu abyaye, umwana yari uwa bose , umubyeyi wese umusanze mu ikosa akamucyaha kuko angana uwe , kandi n’uwo mwana nawe akamwumvira kuko yabaga yaratojwe kubaha buri wese, ariko ubu siko biri kuko gucyaha umwana w’undi umusanze mu makosa ni ukuba witeranije n’ababyeyi be, na none kandi hakunze gutangwa inzitwazo z’uko ababyeyi babuze umwanya wo kurera ariko njye mbona ataribyo kuko niba n’uwo mwanya ubura waba waraburiye mubyo njye mbona nk’uburangare no kutamenya inshingano.
Hari n’abahorana n’abana babo ariko ntibibabuze kuba ibirara, izindi ngero z’ibi ni uko hari benshi barangiza imirimo yabo ku bayifite bakirukankira mu tubare, mu bigare by’amatsinda yo kumbuga nkoranyamabaga, mu masengesho n’amateraniro byo munsengero, kureba za filime, imipira ,imiziki n’ibindi ushobora gusanga bidafite agaciro kangana n’ak’umwanya wo kwita ku bo babyaye, abana barerwa na za televiziyo ndetse n’ibindi bigare byo hanze nabyo birimo abarezwe batyo, ingaruka zikaba kujya mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi maze tukavuza induru ngo abana batunaniye.
Bya he ko babuze ababyeyi, icyuho cy’ahari kujya bwa burere yari guhabwa kikazibwa na ya myanda y’uburara n’ibindi byose abona ahamuzengurutse kandi indobo yashyizwemo imyanda n’iyo yakurwamo ntibiyibuza kwandura, n’uwayoza bimutwara imbaraga nyinshi, na none ingero z’uko abana babuze ababyeyi muzazumva aho abana birirwa bahamagara ku maradiyo bagisha inama z’ibintu bakaganiriye n’ababyeyi babo, ba nyirasenge n’abandi,...
Igihugu kibuze abakuru kirumba ari indâru, ibyitwa kunanirana kw’abato mbibona nko kudashobora cyangwa kudashoboka kw’abakuru, kuko ba babyeyi basangaga umwana akosa bakamucyaha, ubu abenshi ni bo baboshya ibibi aho umugabo cyangwa umugore w’imyaka igera muri 50 ubu ari bo akenshi bafatanwa utwana tukiri duto tungana abuzukuru babo badusambanya, ese mwene uwo azaha abana be icyo atifitemo? Ese umwana wavukiye mu makimbirane ntaganirizwe ntatozwe kubaha buri wese, we azashinga uruhe rugo kandi arere ate abo abyaye?
Umuyobozi utarahawe uburere bwo kubaha no gutega amatwi buri wese, ntatozwe kunyurwa n’ibimukwiriye ahubwo agashyirwa mu buyobozi kuko ari umuhanga mu by’amashuri uwo azantanga musaruro ki? Ntabwo akwiriye gutungurana mu gihe atakira uko bikwiriye abamugana mu gihe atishyura abo akwiriye kwishyura mu gihe yaka ruswa n’ibindi abenshi bakunze kuzira. Ku bwanjye mbona abakora ibi atari ibikorwa bakora kuko ari abayobozi , ahubwo ni ingaruka zo kubura uburere ziri mu muryango mugari wacu.
Ibi byose ni ibibazo dutezwa n’uburangare, ubujiji, nyamara kubikemura ntibyadusaba ingengo z’imari nk’izo dutakaza ubu mu kugorora abana babaye ibirara, no gukora ubukangurambaga butandukanye kandi igiti kigororwa ki kiri gito.
Inama kuri buri wese ni uko;
1. Ababyeyi bakwiriye gusubiza agatima impembero bakamenya ko inshingano nkuru bafite ari ukurera, bakamenya ko ibiryo n’ibinyobwa bikuza umubiri bidakuza umuntu (Umutima) , kubyara gusa ukajugunya, ibyo n’inzoka zirabikora, ntacyo uba uzirushije. Buri mubyeyi wese akwiriye guterwa ipfunwe no kuvuga ko abana bananiranye kuko niba umwana yakunaniye si ikibazo cye, ni ikibazo cyawe wowe wananiwe. Ukwiriye kwishakamo impamvu yatumye unanirwa ibyo wagombaga gushobora, dukwiriye kandi gusubira ku muco wo kurera bose nk’abacu, tukamenya ko turerera igihugu n’ejo hazaza hacu. Dukwiriye gutandukana n’uburangare ubwo ari bwo bwose, niba unogewe no kubana nabwo, rangara ariko ureke kubyara, uzabyare wahugutse ubifitiye umwanya
2. Ubuyobozi bwa Leta bukwiriye gutekereza uburyo bwo gutoza ababyiruka ubuzima bukwiriye kandi bw’ingeri zose mu gihe kirekire binyuze mu Itorero ry’Igihugu, abana bagatozwa politiki y’igihugu bakiri bato, umuco w’igihugu n’mibanire n’imibereho mu ngeri zose. Ibi bikozwe mu gihe kirekire, twasaruramo abantu bafite ishyaka ry’igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose, nk’uko byahoze mu mwimerere w’Itorero ntibifatwe nk’umugenzo, nk’uko bamwe babifata ubu.
Ibi ni bike mu bibazo tugira byinshi kandi twiteza, abenshi muzi kundusha kandi kubikemura bitagombera amashuri, ntibigombe amafaranga, ntibinasuzuguze ubigize , wa mugani w’umuhanzi. Ni ibibazo bidakemurwa n’amasengesho nk’uko benshi babyibwira ahubwo bikemurwa no gufata umwanya, tukamenya icyo dushaka n’icyo bidusaba kugira ngo tubigereho kuko icyo ushaka ukibonera umwanya.
1 Ibitekerezo
gisagara Kuwa 03/05/20
UBURERE bwo mu ishuli ntabwo bushobora kuvanaho ibibazo isi yikoreye:Ubukene,ubushomeli,indwara,urupfu,gushwana kw’abashakanye,etc...
Subiza ⇾UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura ibintu (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu.Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4. Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come). Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.Ese wibuka gusenga usaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo?Cyangwa wibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…??Abameze gutyo,bible yerekana ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye baba batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.
Tanga igitekerezo