Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko nubwo bwishimira ko itangira ry’amashuri rije ibyumba by’amashuri 754 byubatswe hafi ya byose bigiye kuzura ndetse binigirwamo, bikaba byaragabanije ubucucike bw’abana ku kigero gishimishije , ikibazo cy’ingutu amashuri yo muri aka karere atangiranye ari ibura ry’abarimu bagera ku 120.
Iki kibazo cy’ibura ry’abarimu rivuza ubuhuha muri aka karere bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko bagaragaje hakiri kare ngo gishakirwe umuti kitarateza ibibazo nk’ibyo cyateje umwaka urangiye, cyagaragaye ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwateguriraga abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye bihakorera urugendo rwo kureba uko uyu mwaka w’amashuri utangiye, cyane ibigo bishya byashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije bwagaragaraga muri ayo mashuri mu myaka ishize, hanarebwa aho ibyumba by’amashuri byatangijwe bigeze byuzura ngo abana bige bisanzuye,cyane ko bimwe byari byavuzwemo ibibazo byafungishije bamwe muri ba Gitifu b’imirenge na komite zishinzwe amasoko mu mirenge imwe n’imwe nubwo nyuma baje kurekurwa.
Karekezi Basaza Samson, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura mu murenge wa Bugarama ,avuga k obo bubakiwe ibyumba 10 birimo 8 bigeretse na 2 bitageretse, byakemuye bikomeye ikibazo cy’ubucucike bukabije bw’abana bukunze kugaragara muri uyu murenge binafatiye no ku bandi bana bagiye bimurirwa aho ibyumba byuzuye,ubu bakaba biga bicaye neza nubwo muri uyu murenge ubucucike butararangira neza n’ishuri ryabo ririmo,ikibazo cy’ingutu basigaranye kikaba ibura ry’abarimu.
Ati’’ Icy’ubucucike bukabije cyo kiragenda kibonerwa umuti nubwo ino mu Bugarama gukemurwa burundu byo bitazoroha kubera abimukira benshi bahaba bagahora bazana abana bashya benshi baje kwiga, no kutaboneza urubyaro bikaba indi mbogamizi ituma bizasaba ko buri mwaka hari amashuri ahubakwa ngo ahangane n’iki kibazo,ariko muri iri shuri ikibazo cy’ingutu dusigaranye ni icy’abarimu tukibura.’’
Yarakomeje ati’’Umwaka ushize warangiye tubura abarimu 3 kuko hari n’abo batwoherereje batigeze baza turangiza umwaka kidakemutse, bisaba ko bamwe muri twe baziba icyo cyuho, none no muri iri tangira dutangiye tubura abarimu 5 bose hamwe.
Abafite ikibazo cyane ni abo mu wa 4 no mu wa 5,twabaye tubashyize hamwe ibindi byumba 2 turabifunga ngo bigire hamwe n’ababafite mu gihe tukibategereje,ariko urumva nyine ko bwa bucucike twirindaga butari bubure, tugasaba dukomeje ko baduha abarimu kare,abana bakiga neza nta cyuho nk’icy’umwaka urangiye.’’
Niringiyimana Dative,umuyobozi w’ishuri rishya ribanza rya Gisozi riri mu kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza,aravuga ko ryagize akamaro cyane mu kugabanya ubucucike bw’abana n’ingendo za kure bakoraga ubu bakaba biga hafi, aho ryatangiranye abana 718 muri Mutarama uyu mwaka,bagakomeza kwiyongera bava aho kure bajyaga,ubu bakaba bageze ku 1096 bacyiyongera.
Ati’’ Ariko nubwo twishimira ishuri rishyashya n’ibibazo by’ingendo n’ubucucike ryakemuye, turacyafite icyuho gikomeye cyane cy’abarimu. Dufite abarimu 14 kandi dukeneye nibura 19. Hari ikibazo cy’uko hari amasomo adatangwa neza kuko mu bo tubura harimo uwigisha amasomo ya siyansi mu myaka yose,urumva ko nubwo twabashyize hamwe ngo abahari babigishe, aba barimu nibakomeza kubura abana barasubira inyuma cyane,ari yo mpamvu twifuzaga ko na cyo cyakemuka, tugatangira umwaka nta zindi mbogamizi.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel avuga ko nubwo iki kibazo gihari ariko muri rusange amashuri atangiye neza, ikibazo cy’ubucucike cyari cyarabazonze imyaka myinshi kikaba kigenda kibonerwa umuti,kuko ngo hubatswe ibyumba 754 birimo 666 bitageretse na 88 bigeretse,ibitageretse byose byaruzuye,ibigeretse na byo bisigaje igihe gito cyane bikuzura.
Avuga ko mbere wasangaga hari ishuri ririmo abana 120 mu cyumba kimwe,ariko ibi byumba bishya byatumye hari n’amashuri mashya ahangwa byagabanije bigaragara ubu bucucike n’ingendo z’abana za kure n’ibibazo bamwe muri bo bashoboraga guhuriramo,byagezaga ubwo bamwe bata ishuri kubera kwinubira ibyo bose, bakizera ko kwiga neza,baturuka hafi banisanzuye bizazamura ireme ry’uburezi bikagabanya n’umubare w’abata ishuri.
Ku byerekeranye n’abarimu, ati ’’ Ni byo koko dufite ikibazo gikomeye cy’abarezi bataraboneka, twari dufite abarimu bagera ku 120 baburaga ariko tumaze iminsi twakira abashaka kuza gukorera muri aka karere nubwo hari n’abakavamo bajya ahandi, ibizamini biri gukorwa ngo baboneke,cyane ko iyo ari mu itangira ry’amashuri ibibazo nk’ibyo bitabura,,ariko turizeza ababyeyi n’abayobozi b’amashuri ko ikibazo kitazafata intera nk’iy’umwaka ushize, gikurikiranirwa hafi,kikazakemuka vuba.’’
Asaba abayobozi b’amashuri kureba uko baba bazibye iki cyuho mu gihe abarimu bagishakishwa, bagafata neza ibyumba by’amashuri byubatswe bakanakurikirana abana batagarutse kwiga hakamenyekana impamvu bakagarurwa, akabivuga mu gihe bamwe mu babyeyi baganira na Bwiza.com bavuga ko icya mbere bashaka ari ikemurwa ry’ikibazo cy’ababigishiriza abana,kuko gushishikariza umwana kujya ku ishuri atari buboneyo umwigisha babifata nko kuvomera mu kiva.
Tanga igitekerezo