Abaroma 12:2
“ Kandi ntimwishushanye n’ an’ iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”
Uyu munsi ndagira ngo dukomeze Seminar yacu mu uburyo butandukanye n’ ubusanzwe, kubera ko eminar ari ukwiga nk ‘ umunyeshuri uri mu ishuri kandi nkaba nizera ko winjira muri Seminar ufite agakaye ndetse n’ ikaramu. Uyu munsi rero tukaba tugiye gukora ikizamini (Test) .
Amabwiriza ajyanye ni iki kizamini ni uko uba umunyakuri maze ugasubiza ibibazo ku igiti cyawe udakopeye mu genzi wawo. Bishaka kuvuga ko usubiza ibisubizo bivuye mu umutima wawe, ibisubizo nigize imibereho yawe.
Tugiye gutangira
“URITEGUYE?”
Ikibazo cya mbere.
- Mbese abantu bataragira amahirwe yo kwakira Yesu Kristo nk’ umucunguzi n’ Umwami wabo mubana mu urugo iwawe, abo muturanye, mukorana akazi kaburi munsi niba ugafite cyangwa muziranye baba babona imibereho yawe itandukanye n’ Iyabo?
- Iyo muri ku kazi cyangwa muri mu akaruhuko n’ iminota mike cyangwa akaruhuko ka sasita cyangwa mutashye mwaba muri muri bus cyangwa mugenda n’ amaguru muri kureba ibintu kuri social media mbese ibyo bintu biba bitandukanye?
- Iyo satani abateje ibibazo yaba ari muri marriage yanjyu, muri abafiance, cyangwa mu ibibazo bisanzwe nk’ ibibazo bijyanye n’ amafranga, uburwayi, kwangwa n’ imiryango yanyu cyangwa abandi bantu cyangwa mu ibibazo byose muri rusange n’ irihe tandukanirao ryawe n’ abandi bataraba abakristo?
- Iyo ugeze aho ibibazo byawe bya kubujije amahwemo, muri make wataye umutwe(stress zabaye stress atari udustress) ni iki abataragira amahirwe yo kwakira Yesu nK’umukiza wabo n’ umwami wabo Bifuza kuba bagira bakuye mu myitwarire yawe muri uko kuta umutwe kwawe bitewe n’ ibyo bibazo biba byakubujije amahwemo?
Buri ikibazo gifite amanota 20 ubwo byose biri ku ijana.
Ibisubizo byawe urabyohereza kuri number yanjye ntabwo ubyandika ku urubuga rwacu rwa group. Usubize witonze kandi ubanze usenge Imana kugira ngo igusuke ho umwuka wayo wo kugufasha( ntuze kwitiranya iki kizamini n’ ibindi bizamini uzakora muri Christian training izatangira ku itariki ya 10/06 biratandukanye ntaho bihuriye). Niba ushaka kubaho mu uburyo bw’ ubushake bw’ Imana.
Biragusaba kurinda umutima wawe. Biragusaba kubaha amategeko y’ Imana igutegeka. Mu igihe wugarijwe n’ ibibazo reka umwuka wera akuzure mu igihe nta wundi muntu wo kugufasha. Kuko umwuka wera azakuzuza Amahoro, umunezero ndetse n’ Ibyiringiro muri uwo mwanya, bitume ubasha kunezeza Imana yawe kandi bikubera ikiraro unyuraho kikugeza mu ugutabarwa.
Imana itugirire neza.
Iri jambo muritegurirwa kandi murigezwaho n’umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14128718098(WhatsApp)
Tanga igitekerezo