Soma Abaroma 12: igice cyose .
Niba utarigeze ufungwa mu ubuzima bwawe uri umuntu
“Ubayeho mu uburyo bwiza”
Umuntu mwiza ubayeho mu uburyo bushakwa n’ ubuyobozi bw’ igihugu kandi nabyo bishimwa n’ Imana.
Imana iguhe umugisha
Kuko abantu nkabo nibo igihugu kiba gikeneye ndetse na society. Bitewe niyo mibereho yawe imeze gutyo twe nk’ abantu twavuga ko
“UBAYEHO NEZA”
Ariko iyo winjiye mu uburyo bwo mu mwuka ubona ko hari ikindi ikintu kiba kibuze kandi kingirakamaro mu ukubaho neza k’ umuntu. Imana irema umuntu yamuremeye kubaho mu uburyo bwo mu mubiri kandi ukanabaho no mu uburyo bwo mu mwuka mu igihe kimwe akiri hano ku isi. Iyo wibeshye ugashaka kubaho mu uburyo bumwe uko waba umeze kose uhura n’ibibazo.
Usibye ko bitashoboka kuko nutabaho mu buryo bwo mu mwuka mu inzira y’ Imana, urabaho mu uburyo bwo mu mwuka mu inzira ya satani ( kugira ngo ubisobanukirwe neza byasaba indi Seminar ijyanye nabyo.)
Iyi Seminar irakuzamura ikujyane maze ikwinjize mu ukubaho bijyane mu ubundi uburyo Imana ishaka ko ubaho nubwo kubaho wubahiriza amategeko y’ igihugu cyawe biri mu ubushake bw’ Imana kuko abayobozi bose bashyirwaho n’ Imana.
Ndagira ngo nkuzanire inkuru nziza kuri wowe wubahiriza amategeko y’ igihugu nabo bigeraho bikabananira (usibye ko byari bikwiriye kubaha amategeko y’ igihugu cyawe kuko ari inshingano yawe). Iyo nkuru ni uko, kubaho mu ubuzima bwiza ari ukubaho kubw’
“IJAMBO RY’ IMANA “
Kuko kubaho utagira ijambo ry’ Imana, uko kubaho kwawe kuba nta umusingi kubatsweho. Ntabwo bireba icyo uri cyo uyu munsi wa none ntabwo bireba umwanya ufite mu ubuyobozi ntabwo bireba kuba ufite akazi cyangwa utagafite kandi ntabwo bireba kuba ufite amafranga cyangwa ntayo ufite.
Icyo ukeneye,
“ukeneye ikintu kiba umusingi mwiza kandi ukomere mu imibereho yawe.”
Kandi ntawundi musingi wabona ari hano ku isi ndetse no mu ijuru atari “IJAMBO RY’IMANA “ Ushobora kubwira, Pasta ufite kashe uba ufite “kila kitu” uba ufite byose. Hari umuntu wigeze kuvuga ati” OZA NA MBONGO OZA NA NYOSO” bisobanura ngo “ Ufite amafranga abafite byose” nzakumwereka abantu bari abakire ubu batagira n’ urwara rwo kwishimisha. Mbona abuze icyo yongeraho. Waba ufite amafaranga, uri ufite iki, waba urinde udafite ijambo ry’Imana muri wowe uba nta umusingi w’ Ubuzima uba ufite.
Ushobora nabwo gushidikanya kubyo ndikuvuga , ariko reka nkwereke ibyo ijambo ry’Imana icyo ryakoze: Imana irema ibintu n’ umuntu yabiremesheje IJAMBO RYAYO. Ijambo ry’ Imana rirarema . Rirema ibyo ukeneye byose bya buri munsi, icyo usabwa ni ukuryizera. Niba wifuza impinduka mu imibereho yawe bigusaba kuba ufite iryo jambo ryayo kandi ukarihagaramo naryo rigahagarara muri Wowe.
Kuko birashoboka kuba ufite ijambo ry’ Imana ariko ritari muri wowe.(ushobora kuba uri muri Yesu ariko Yesu atari muri wowe) iyo nayo yaba indi Seminar yindi kugira ngo ubashe kubisonanukirwa. Kandi niba twifuza kubona impinduka mu imibereho yacu biragusaba kuba abantu twahindutse mu mitima yacu, atari kuri yamagambo tuvuga yerekana ko dushobora no kuguruka kandi nakintu dufite muri twe cyatuzamura muri uko kuguruka kwacu.
Reka ijambo ry’ Imana ndetse n’ ukuri kuboneka mu ijambo ry’ Imana ritubohore. Twemerere ijambo ry’ Imana riboneka mu abaroma 12, rituyobore mu ubushake bw’ Imana, ritwemeze, kandi riduhindure uyu munsi. Uyu munsi narindi kubaka umusingi wa Seminar yacu. Uze kubwira inshuti yawe uti “ ngwino ukurikirane Seminar kuko umwigisha ntabwo rigishije icyo yakoze yubatse umusingi gusa wo kuzamuriraho inzu.
Imana iguhe umugisha....!
Nturare utagize uwo wohereza iyi nyigisho kandi unamutumira gukurikirana iyi Seminar.
Ubu butumwa mubugezwaho kandi mwabuteguriwe n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro. E mail : estachenib@ yahoo.com or +1412871809(WhatsApp) ntiwibagirwe nabwo ko twiteguye no kumufasha gusengera utubazo ari guhangana natwo muri iyi minsi.
Turabakunda mwese...!
Tanga igitekerezo