Ku wa mbere taliki ya 12 Gashyantare 2024, abaturage ba Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bigaragambirije imbere y’abahagarariye ibihugu byabo mu bihugu by’iburengerazuba ariko nako bamwe basahura ibikorwa by’inyungu by’abo banyamahanga.
Icyari cyihishe inyuma y’iyi y’imyigaragambyo ngo ni ukutagira icyo umuryango mpuzamahanga ukora imbere y’ihohoterwa rikorwa n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu cyabo cya Congo nk’uko bakomeje babivuga. Amabendera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ububiligi yaratwitswe.
Guverinoma z’iburengerazuba zirashinjwa cyane kudashyira igitutu k’u Rwanda, bivugwa ko rushyigikiye inyeshyamba za M23 nk’uko Leta ya Kongo yakomeje kurushinja ariko rukabihakana.
Ibitero bya M23 muri iyi minsi byibasiye ibice byegereye Goma ndetse bihagarika inzira nyamukuru zerekeza muri uyi murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru. Abantu babarirwa mu magana bataye ingo zabo mu gace ka Masisi kugira ngo bahungire muri uyu mujyi. Nawo uragererejwe kandi imirwano irakomeje mu bice bitandukanye biwukikije.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo