Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, yazishimiye uburyo zikomeje kwitwara mu gihe cy’imirwano y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibi yabibwiye ingabo za Kenya ziri mu birindiro bya Kibumba, Kanyamahoro no ku bubiko bw’ibikoresho muri Kibati ku wa 15 Ugushyingo 2023, ubwo yazisuraga.
Yazibwiye ko imirwano y’igisirikare cya RDC na M23 mu bice zigenzura yasubije inyuma intambwe yari yaratewe n’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano, ihungabanya cyane umutekano w’abaturage.
Maj. Gen. Kiugu yabwiye izi ngabo ko ziri kwitwara kinyamwuga mu gihe imirwano ya FARDC na M23 ikomeje kubera mu bice zigenzura, azigaragariza ko yanababajwe n’urupfu rw’umusirikare wa Kenya wiciwe muri Kibumba mu kwezi gushize.
Yagize ati: “Mwakoze buri kimwe gishoboka mu gufasha abaturage mu gihe bagirwagaho ingaruka n’imirwano iri kuba kandi mugomba kuguma muri uwo murongo kubera ko mufite inshingano yo kubarinda.”
Uyu musirikare yasabye izi ngabo gukomeza kuba maso kugira ngo zirinde ikibi cyaturuka muri iyi mirwano, byaba binyuze mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.
Tanga igitekerezo