Agace ka Kilolirwe gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kabyukiye mu muriro w’amasasu nyuma y’amasaha make kose gafashwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kilolirwe iri mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu mujyi wa Sake yafashwe na M23 kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 nyuma y’imirwano yahebereye, ihanganyemo n’uruhande rw’ingabo za Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo mu gitondo cy’uyu munsi.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 8 Ugushyingo yari yasobanuye ko imirwano ya Kilolirwe yatewe n‘igitero cy’uruhande rwa Leta. Ati: “Mu gitondo ahagana saa 6h30, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryateye ibirindiro bya ARC/M23 muri Tebero, Kilorirwe no mu nkengero. Imirwano irakomeje, ingabo zacu ziririnda kandi zirinde abasivili.”
Mu masaa y’amanywa y’uyu munsi, umunyamakuru Justin Kabumba ubogamire ku ruhande rwa Leta ya RDC yatangaje ko M23 yafashe Kilolirwe. Ati: “Abantu benshi batuye muri Kilolirwe baremeza ko inyeshyamba zafashe Kilolirwe, agace k’ingenzi muri Masisi, kari mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana i Sake.”
Bisimwa mu gitondo cy’uyu wa 9 Ugushyingo 2023 atangaje ko “ihuriro rya Leta ya Kinshasa” riri kurasa amakompora muri Kilolirwe. Ati: “09/11/23 saa 6:20: Kuraswa kwinshi kw’amakompora muri Kilolirwe no mu bice bihegereye muri teritwari ya Masisi, gukorwa na za artillerie nini z’ihuriro rya Leta ya Kinshasa kuri kuba. ARC/M23 ikomeje abaturage.”
Ibitero by’ingabo za RDC n’abarwanyi bazifasha barimo Wazalendo byakajije umurego kuva Umugaba Mukuru wazo, General Christian Tshiwewe yagera muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yagiye kuzongerera agatege no kuziha amabwiriza.
1 Ibitekerezo
Yuhi Kuwa 09/11/23
Ahubwo FARDC iharase nkuko Israel irikura muri gaza, kuko ntikwihanganira atera igihugu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo