Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ahazwi nko mu Gakinjiro , mu murenge wa Gisozi , akarere ka Gasabo,i saa mbiri nigice z’umugoroba , mu gice cy’aho bacuririza bakanatunganya imbaho hafashwe n’inkongi y’umuriro mwinshi, aho kugeza ubu hataramenyekana icyawuteye.
Umuriro ni winshi cyane
Bamwe mu baturage bari ahomu Gakinjiro babwiye umunyamakuru wa bwiza.com ko nabo bagiye kubona bakabona hatangiye gucumba umwotsi mwinshi, biza no kugera aho bari kubona umuriro.
Imodoka za Police Y’u Rwanda nizo ziri kuzimya uyu muriro
Imodoka 3 za Polisi y’u Rwanda zishinzwe kuzimya inkongi zahageze ziri guhangana niyi nkongi. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye. Kuva umunyamakuru wa bwiza.com yahagera inkongi yakomeje kwiyongera, ndetse kugez anubu dutangaz aiyi nkuru inkongi iracyahari. Amakuru asumbye kuri aya tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.
Andi mafoto
Abantu bagerageje gusohora ibintu
Tanga igitekerezo