Abatuye mu mirenge ya Bigogwe, Kanzenze na Rambura yo mu turere twa Nyabihu na Rubavu kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023 bashimiye ’Ibere rya Bigogwe Company LTD’ yabishyuriye ubwisungane mu kwivuza buzwi nka ’Mutuelle de Sante’ hamwe n’imiryango yabo.
Kuri uyu wa 21 Nyakanga ni bwo Ngabo Karegeya washinze iyi kampani yashyikirije abahagarariye imiryango igizwe n’abantu 577 inyemezabwishyu z’uko yayishyuriye ubu bwisungane.
Bamwe mu bishyuriwe ubu bwisungane bashimye iki gikorwa ndetse banashima uruhare kampani ya Ibere rya Bigogwe igira mu kumenyekanisha ibiranga umuco nyarwanda, cyane cyane ibyihariye muri Bigogwe.
Nyiramariza Chantal utuye mu kagari ka Rega yavuze ko yari asanzwe azi Ngabo Karegeya nk’umuntu uswanzwe ufasha abaje gutembera mu Bigogwe. Yaboneyeho kumushimira ati: "Njyewe mfite umuryango w’abantu batanu. Iki gikorwa turagishimye cyane kandi Imana imusubirize aho yakuye. Icyo twamubwira, tuzamutura amasengesho, azakomereze aho ibikorwa byiza nk’ibi."
Nyirabutama Siperancia yatangaje ko kubona ubwisungane mu kwivuza byari ibintu bimugoye cyane kandi ko nta kazi afite yagombaga gukuramo ubwishyu. Yagaragaje ko yishimiye iyi neza yagiriwe. Ati: "Umuryango wanjye turi batatu. Kubona mitiweli byangoraga, ntaho nayikura ariko ndishimye cyane bizamfasha. Turizeza abazadusura hano mu Bigogwe kuzabigisha umuco wo kubana neza. Ni wo muco dufata nk’uhatse iyindi yose."
Mu kiganiro na Bwiza.com, Ngabo yasobanuye uko iki gikorwa cyateguwe, kinashyirwa mu ngiro. Ati: "Ni igikorwa cyateguwe na company Ibere rya Bigogwe hamwe n’inshuti zayo. Twishyuriye abaturage 200 mu murenge wa Kanzenze, 210 mu murenge wa Bigogwe n’167 mu murenge wa Rambura. Ni igikorwa twakoze mu turere tubiri; Rubavu na Nyabihu."
Ngabo yatangaje ko buri mwaka bagira igikorwa bakora kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’abaturage, asaba abaturage kubyaza umusaruro ubukerarugendo bukorerwa mu Bigogwe. Ati: "Icyo dusaba abaturage ni ukugerageza kwihangira imirimo ku buryo abaza gusura ubukerarugendo bushingiye ku muco hano mu Bigogwe bazagira ibyo bagura bicuruzwa n’abatuye hano; ari amasoko y’ibiribwa, ari abafite ubukorikori banyegera nkabafasha, bityo umuntu uzasura hano azahave agize icyo agura. Bizafasha mu mibereho myiza y’umuturage."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert, ashima igikorwa Ngabo yakoze, ashima Leta yahaye uyu musore ubutaka. Ati: "Ni igikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye kigaragaza ko n’ubundi umufatanyabikorwa mwiza ni ukora ibikorwa byiza bihindura umuturage, agana aheza. Kuba Leta yaramuhaye ubutaka, ni kintu twakiriye neza. Byatumye urubyiruko rwacu rubasha kwagura ibikorwa ndetse n’abashyitsi bariyongereye, tubona bagenda batera imbere ku buryo bizaha akazi urubyiruko rwinshi."
Gitifu Muhirwa na we yaboneyeho gusaba abatuye mu Bigogwe kubyaza umusaruro amahirwe ubukerarugendo bukorerwa muri aka gace. Ati: "Icyo dusaba abatuye Bigogwe ni ukwakira neza abashyitsi, kubakirana urugwiro. Turashishikariza urubyiruko guhanga ibijyanye n’ubugeni, ibijyanye n’ubukorikori. Abakerarugendo barabikunda, ni ibintu byababyarira inyungu, bakabasha kwiteza imbere."
Igikorwa cyo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza cyatwaye amafaranga y’u Rwanda (Frw) 1.731.000.
Tanga igitekerezo