Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame, yakiriye abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wartburg iyobowe na Steve Noah wahoze ari Visi Perezida ushinzwe umubano wa Leta n’imishinga idasanzwe muri kaminuza ya William Penn.
Perezidansi y’u Rwanda itangaza ko abanyeshuri basangijwe ubunararibonye mu masomo y’uburezi bw’amahoro n’indangagaciro ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali maze babaza Perezida ibijyanye n’ubuyobozi, ubwiyunge n’urugendo rwo guhindura u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kagame ari mu bayobozi bakunze kugeza ibiganiro ku banyeshuri baturutse muri Amerika, aho yabasangije urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, bikabera isoko yo gutera imbaraga no gushishikariza abandi bashaka gutsinda ibibazo no guharanira impinduka nziza.
Tariki ya 15 Gicurasi 2023, Umukuru w’igihugu yakiriye kandi abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard ku Mudugudu w’Urugwiro aho yashimangiye akamaro ko kwihangana no gushaka inzira, ndetse no mu gihe bahura n’ibibazo.
Yatekereje ku mpinduka zidasanzwe z’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko gutsinda urugamba byatewe no kwanga gukomeza kuba mu icuraburindi.
Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yanagaragaje ko gukorana n’abantu ari byo byafashaga u Rwanda kugera ku mpinduka nziza.​
Yanditswe na Gaston Rwaka
Tanga igitekerezo