"Niba Abanyarwanda batabona amakuru ku rubanza rwa Kabuga Felesiyani, ubutabera barabuha nde?" Ari urukiko ubwarwo rwa MTPI rumuburanisha, cyangwa se ibiro by’uru rukiko rwa LONI i Kigali, bimaze iki mu gutanga amakuru? Kuri Bayingana Janvier, Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango IBUKA uvugira abacitse ku icumu rya jenoside mu 1994, "hakenewe gukosorwa byinshi mu mikorere yarwo!"
Uyu munyamategeko ntaca ku ruhande. Kumubaza iby’urubanza rwa Kabuga ni ukumutungura. Yemeza ko atabeshya. Agira ati "Kuva urubanza rwatangira, nta makuru dufite, uko ni ko kuri. Niba ntafite amakuru, Perezida (waIBUKA ndlr) akaba atayafite, Gitifu akaba atayafite, ubwo urumva uyafite ari nde? Abanyamuryango bo bayavana he? Ko bagombye kuyadukuraho cyangwa bakayavana mu bitangamakuru bihari usanga na byo bidafite amakuru!"
None se nta n’ihuzanzira mukoresha ku rubuga rw’urukiko, ngo mukurikire iburanisha? "Twabibwiwe na nde se? Gusa numvise ko n’ababikoresha nta makuru bakuramo!" Kubera uburemere abanyarwanda baha urubanza rwa Kabuga, Bayingana asanga hakwiye impinduka mu buryo bw’iburanisha n’itangwa ry’amakuru ku rubanza.
"Nta foto, nta makuru, nta cyabaye!" Impungenge za Bayingana ku rubanza rwa Kabuga, azisangiye na bamwe mu banyamakuru basanzwe bakora inkuru z’ubutabera. Nk’uwitwa Sam Kwizera wa VOA, agira ati "Ukuntu yihishe abantu bagasiganuza, yafatwa inkuru igasakara hose, bitandukanye n’iburansha rye!" Uwitwa Karegeya Jean Baptiste yungamo, ati "Njye mbona bifitanye isano n’uko kwihisha kwe. No mu rubanza arihishe, yihishe itangazamakuru, rubanda n’abahohotewe."
Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera
Uyu muyobozi muri Ibuka, na we wacitse ku icumu, atabiciye ku ruhande, agira ati: "Dukwiye kubona ubutabera. Ubutabera ntabwo ari ukubutanga gusa, umuntu agomba no kubona uko butangwa. Ntabwo ari ukumenya ko buhari, ugomba no kumenya uko burimo gutangwa. Simvuze ngo nta wuzi ko buhari, nta nu’zi uburyo burimo butangwamo. Ntibihagije ko ubutabera buhaba, ahubwo hagomba no kumenyekana ko burimo gutangwa. Ntitubizi, ntabyo tubona!"
Ku bwe, asanga Abanyarwanda bakeneye kumenya niba Kabuga yarakoze icyaha cyangwa ko atagikoze. Niba yarakoze icyaha yagikoze ate? Nibamuhana bazabikuramo irihe somo? Nibamugira umwere bazakuramo irihe somo? None se bazabivana hehe? Ariko, by’umwihariko, abacitse ku icumu no bazi neza ibyo yabakoreye. Ese ibyo yabakoreye ntibakeneye no kumva uko abisobanura? "Abamubonye, abo yahemukiye, iyo bashoboye gukurikira urubanza, ibyo bintu rero ni bwo butabera."
“Hakenewe gukosorwa byinshi mu mikorere!”
Bayingana asanga ubutabera butangwa na MTPI, ntaho babutandukanyiriza n’akazi kabo ka buri munsi ko mu biro. Kuri we ngo ni nk’aho abantu bagenda bakicarana kubera imyanya batsindiye mu bizami, cyangwa bahawe kuko bivuye mu bihugu byabo byabatanzeho abakandida, hanyuma ikibazo kikaguma hagati yabo. Ubwo ntabwo ari ubutabera!
"Ku bacitse ku icumu bibumbiye mu mpuzamuryango Ibuka, by’umwihariko, umuryango nyarwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ntibibahagije kumenya ko hashyizweho urukiko mpuzamahanga ruburanisha abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bakeneye kurushaho kumenya uburyo urwo rukiko rutanga ubutabera, mu izina ry’umuryango mpuzamahanga. Hakenewe gukosorwa byinshi mu mikorere yarwo”
Hanyuma se urwo rwego rwabo rwo rubahagarariye hano, rubahagariye iki? Kuba bari aha, ibiro byabo i Kigali ni icyo yagombye kuba ikora, biro yabo ya Arusha ni icyo yagombye kuba ikora. Bibereye muri "gahunda zidahinduka z’akazi gasanzwe ko mu biro, ni akarima kabo, ntibafite abo babikorera, nta bagenerwabikorwa. Ni ibintu bicara bagakora, ubishatse akabimenya, nta nshingano yo gutanga amakuru bafite, ntayo!" Urebye neza ngo kuri bariya bakozi ba ruriya rwego nababakuriye, "iyo biro ya LONI (ndlr. iri i Kigali) ni iyo gukusanya inyandiko, gusaba ibyangombwa abatangabuhamya no kubasabira visa no kubaha ibyo kurya. Niba na byo babibaha! Bibereye muri documentation, immigration na voyage gusa."
I Kigali, LONI ibikoraho iki?
Ibiro bya LONI, i Kigali, biri mu bishyirwa mu majwi kandi bikwiye guhindurirwa imikorere, bisanzwe ari ibiro by’urukiko rwa IRMCT byita ku bibazo by’abatangabuhamya. Umwe mu bakozi bahakorera, warindiwe umutekano, avuga ko nta nshingano zihariye bahawe ku rubanza rwa Kabuga Felesiyani. Ngo "uretse icyumba abatangabuhamya bashobora gutangiramo ubuhamya, hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko mu muhezo." Muri icyo gihe cyose, kuri iri shami rya IRMCT, i Kigali, "twe amarembo yacu aba yugariye kuri rubanda."
Uyu mukozi agira ati "nta cyumba twateganije hano rubanda bakurikiraniramo iburanisha." Ahubwo mu rwego rwo gufasha abantu gukurirana urubanza aho bari hose, "twasabye ko hashyirwaho ihuzanzira ku rubuga rw’urukiko ryafasha gukurikira urubanza aho bari hose, kuri telefone, no kuri za mudasobwa zaba izo mu biro cyangwa izigendanwa."
Ese iri huzanzira ryashyizweho, nk’igisubizo, ntiryaba ari amaburakindi cyangwa se nta kavuro? Uretse gucikagurika, harimo no kudakora na busa. Nko kuri uyu wa 1 Werurwe, bamwe mu banyamakuru bakora inkuru z’ubutabera byabayobeye! Umwe agira ati "Ihuzamurongo hagati ya Kigali na La Hague ryanze." Mugenzi we yungamo ati "Ubu noneho ni ikoranabuhanga rimuhishe! Iyo ufite kashi (amafaranga ndlr) byose birakuyoboka! Ibiro bya MTPI bishinzwe buvuga uburyo iri huzanzira ryitabirwa mu rubanza rwa Kabuga." Ugereranyije, hari abantu batandukanye barenga 5000 bitabiriye itangizwa ry’urubanza ku wa 29 na 30 Nzeri 2022. Ni mu gihe "ku maburanisha asanzwe, buri cyumweru, bagera hagati ya 1000 na 1200." Ibi ngo ntibirimo abashobora gukoresha iri huzanzira mu matsinda, nko mu mashuri cyangwa mu zindi nzego.
Ku Gisenyi barashaka Kabuga!
Ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu, hamwe mu havugwa ko Kabuga yakoreye ibyaha, bababazwa no kuba batazi imigendekere ’yurubanza rwe. Ukurikije inyandiko ikubiyemo ibirego yavuguruwe, yo ku wa 1 Werurwe 2021, Kabuga aregwa kuba "hagati ya Mata na Nyakanga 1994 yarakusanyije imisanzu yo kugura intwaro n’amasasu, yaraguze intwaro n’amasasu byahawe Interahamwe ku Gisenyi." Iyi nyandiko igaragaza ko ibi byaha byakorewe ahantu hatandukanye, muri Perefegitura ya Gisenyi, harimo kuri Hoteli Meridien IZUBA, kuri Stade Umuganda, mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi n’ahandi.
Kabanda Innocent, umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside, na we ababazwa no kuba abahohotewe badashobora kumenya ibibera mu rubanza rwa Kabuga. Benshi baheruka atabwa muri yombi. Ibyo kugezwa mu rukiko, ntibabizi.
Ngo n’itangazamakuru riracecetse! Ni yo mpamvu agira ati "Ari ibishoboka, icyo twifuza ni uko Kabuga yazanwa aho yakoreye ibyaha, abo yahemukiye bakamubona aburanishwa kuko bafite byinshi bamuvugaho." Ariko kubera ko bitagishobotse, "hifuzwa ko yaburanishwa vuba, kugira ngo atazapfa urubanza rutarangiye, bityo abo yahemukiye ntibabone ubutabera."
Tanga igitekerezo