Umuyobozi wa Australia yise Elon Musk "umuherwe wishyira hejuru" mu makimbirane akomeje kubera ko X yanze gukuraho amashusho y’abantu baterewe icyuma ku kiliziya kuwa 15 Mata.
Kuri uyu wa Mbere ushize, urukiko rwo muri Australia rwategetse urubuga nkoranyambaga X rw’umuherwe Elon Musk, rwahoze ari Twitter, guhisha amashusho y’igitero cyo mu cyumweru gishize cyabereye i Sydney.
X mbere yabanje kuvuga ko izubahiriza iki cyemezo "mu gihe hagitegerejwe kukijuririra".
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yanenze Musk nyuma y’uko uyu ashinje guverinoma ye ‘censorship’.
Kuri uyu wa Kabiri, Albanese yabwiye ABC News ko Musk "atekereza ko ari hejuru y’amategeko ariko kandi ari no hejuru y’ubupfura rusange".
Mu cyumweru gishize, komiseri wigenga ushinzwe ibyaha bikorerwa kuri internet muri Australia, yateye ubwoba X hamwe n’andi masosiyete afite imbuga nkoranyambaga avuga ko bazahanishwa ihazabu nini niba badakuyeho amashusho y’ibyabereye ku rusengero rwa Assyrian Christ the Good Shepherd church, polisi yise igitero cy’iterabwoba.
X yavuze ko ayo mabwiriza "atari mu mategeko ya Australia".
Komiseri yasabye icyemezo cy’urukiko nyuma yo kuvuga ko bigaragara ko X yemerera abayikoresha hanze ya Australia gukomeza kubona amashusho.
Albanese yabwiye abanyamakuru ati: "Njye mbona bidasanzwe kuba X yarahisemo kubyubahiriza kandi bakagerageza kujya impaka ku kibazo cyabo."
Mu butumwa bwakurikiyeho kuri interineti, Musk yanditse ati: "Ndashaka gufata umwanya wo gushimira Minisitiri w’intebe kuba yamenyesheje rubanda ko uru rubuga ari rwo rwonyine ruvugisha ukuri."
Mbere, yari yanenze komiseri wigenga ushinzwe ibyaha bikorerwa kuri internet muri Australia, Julie Inman Grant ku giti cye, amusobanura nka "komiseri ushinzwe kugenzura ibikorwa wa Australia".
Albanese yaje kuvuganira Inman Grant, avuga ko arengera Abanya- Australia. Ati: "Imbuga nkoranyambaga zigomba kugira inshingano z’imibereho. Bwana Musk ntacyo agaragaza".
Uru rubuga rwahawe amasaha 24 kugirango rwubahirize icyemezo cyo ku wa Mbere nimugoroba, mu gihe ibindi kuri iki kibazo bizakomeza kumvwa mu minsi iri imbere.
X hamwe na Komiseri ngo basanzwe bafitanye urubanza ku kunanirwa kwarwo gutanga amakuru y’ukuntu rukurikirana n’uko rukuraho amashusho y’ihohoterwa rikorerwa abana.
Tanga igitekerezo