Idini na Leta ni inzego ebyiri zigira aho zihurira zikanagira aho zitandukanira, zuzuzanya cyangwa buri rwego rwigenga rimwe na rimwe. Mbere yo gucukumbura imikoranire iri hagati y’izo nzego, kureba niba ari abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa, ni byiza kubanza kumenya "idini" na "leta" icyo bivuze.
Idini ni iki?
Mu gitabo cye yise "Ukubaho k’umuntu" Musenyeri Alexis Kagame, yasohoye muri 1983, avuga ko idini ari ijambo ry’Igiswahili risobanura UKWEMERA.
Inkoranyamagambo yo, Petit Larousse, ikavuga ko idini ari ISANGANO RY’IBYEMERWA.
Umwarimu muri kaminuza Prof. Pierre Damien Habumuremyi we akavuga ko idini ari uburyo bwo kwigisha abantu ( ibyemerwa NDLR) hagamijwe kubategura kuzajya mu ijuru biturutse ku kuntu bazaba bitwaye bakiri kuri Isi harimo no gukunda igihugu.
LETA NI IKI?
Leta si ijambo rifite ibisobanuro bihamye. Ryumvikana neza uvuze ibirigize abanditsi benshi bahuriyeho ari bo: abaturage, ubutaka n’ubutegetsi.
Ibi bintu uko ari bitatu ni byo byumvikanisha leta icyo ari cyo. Icyo kimwe muri ibyo bitatu bivuze ni byo mu nzobere mu bya politiki bita "Etat sans état/ State without state" , bishaka kuvuga leta idafite uko ihagaze, ijenjetse, ijegajega mbese imeze nk’iriho kandi itariho. Leta iri mu bibazo, iri mu bihe bidasanzwe, iyobowe nabi, irya ruswa, inyereza umutungo w’igihugu, idafite umutekano n’ibindi n’ibindi.
Byumvikane aha ko IDINI rigizwe n’abaturage, igice kimwe mu bigize LETA. Ushingiye ku bisobanuro byavuzwe hejuru usanga idini ari abantu bafite, baba bahuje cyangwa badahuje, UKWEMERA baboneka muri LETA runaka, ahantu runaka munsi y’ubuyobozi runaka.
AMADINI ABAFATANYABIKORWA CYANGWA SE ABASENYABIKORWA LETA?
Aha reka hakoreshwe ijambo amadini kugira ngo hatumvikanamo ko ari rimwe rihigika ayandi dore ko mu mateka y’amadini, bamwe bita amatorero na kiliziya, byagaragaye ko umubare wayo wiyongera uko ibihe bisimbura ibindi. No mu Rwanda ni uko, amadini yari yegereye cyane ha handi abantu badashira amakenga ubwo bwiyongere kuko baba bakeka ko ari uburyo bw’abayashinga bwo kwishakira uko babaho, amaramuko.
Usibye ibyo haribazwa kandi niba koko ari abafatanyabikorwa na Leta. Ushobora kuvuga ngo "yego" urebye akamaro kanini amadini afitiye Leta. Ibi ubirebera mu ivugabutumwa aho ayo madini yigisha abaturage ububi bw’icyaha, uko bagomba kubireka kugira ngo bazajye mu ijuru. Abemera kuva mu byaha nta rubanza rubajyaho kandi bigabanyiriza umutwaro Leta mu guhangana n’abanyabyaha ibafata, ibafunga, ibashyikiriza inkiko.
Ku rundi ruhande amadini afasha Leta muri gahunda zayo z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ibi ubibonera mu mishinga inyuranye amadini agira muri urwo rwego yishatsemo inkunga cyangwa iziva mu bagiraneza batandukanye. Icyo gihe amadini agaragara nk’abafatanyabikorwa bakomeye ba Leta.
Ushobora kandi no gusubiza "oya" kuko hari aho ubona amadini asa n’aho ahangana na Leta rimwe na rimwe. Ibyo bikamera nko kwigiza nkana kwa Leta no kwijijisha, kudaha agaciro cyane uruhare rw’amadini kandi ayifatiye runini mu guhindura imitima y’abaturage mu buryo bwiza. Iyo wagize amahirwe yo kwicara mu nama zifata ibyemezo ku madini, iyo myumvire uyisangamo kubera ababa barimo bamwe batemera amadini (abahakanyi) n’abandi bayemera ariko buri wese agakururwa n’amarangamutima ahigika ayandi ( agendeye kuryo asengeramo) yemera gusumbya ayandi. Ibintu bisaba ubwitonzi bukomeye kugira ngo he kuba kubogama ku bafata ibyemezo.
Amwe mu madini nayo ugasanga ntabyitwaramo neza kuko amenshi byagaragaye ko yashinzwe agamije ahanini indamu z’abayobozi bayo. Umuntu abyuka mu gitondo akaba abaye Intumwa, Bishop n’andi mazina aremereye kandi aybora gusa abagize umuryango we, nta nyubako y’ urusengero agira, nta mashami agira hirya no hino mu turere mbese ubona ko bigoye kwemera ko koko ibyo akora birimo umuhamagaro. Ikibabaje ni uko ishingwa ry’ayo madini ubona ahanini abayobozi bayo baba baritandukanyije na bagenzi babo aho bavuye bagiranye amakimbirane.
Abo bayobozi kandi barangwa n’amayeri akomeye cyane yo gushaka impiya mu ntama zabo, nko gutangisha bya buri gihe, kandi ibyo bitangiye ntibigaragare, guhanura ibinyoma no kwizeza abantu ibitangaza, kwaka amafaranga ababagana bafite ibibazo binyuranye birimo uburwayi, ubutubuzi, ubusambanyi n’ubwambuzi.
Ako kajagari mu ishingwa ry’ayo madini (bamwe bakerensa bayita ay’inzaduka), kubangamira umutekano wa rubanda babateza urusaku, uburiganya no gutekera imitwe abayoboke, guteranira ahadatunganye nko mu mazu yo guturamo atabigenewe no muri za shitingi, biri mu byatumye Leta y’u Rwanda ibihagurukira mu bihe bishize kugira ngo amadini ashyirwe ku murongo mwiza.
Ibi bikaba byarafashwe na bamwe mu banyamadini nko kurengera kwa Leta kuko ubundi ngo bigenga mu bikorwa byabo aho batagomba kwinjirirwa.
Ibintu byarakomeye ha handi usanga Leta yarinjiye mu kugenzura byimbitse ibikorwa by’amadini nk’uko byasobanuwe hejuru kugeza no ku ikoreshwa ry’ amafaranga y’amaturo n’inkunga binyerezwa n’abayobozi b’amadini, bugatera amakimbirane, nk’uko byagaragaye muri ADEPR.
Amadini mu Rwanda akeneye gufatanya na Leta, akora inshingano zayo zo gufasha abantu gukomera mu "kwemera", abandi bita " kwizera". Ibyo amadini ntiyabigeraho ari mu kajagari, kwikunda, kwiba, kubeshya, guhemuka, kuryana no guteza umwuka mubi n’amakimbirane kuko biba bihabanye n’amahame ya Bibiliya areba umuyobozi w’idini nyawe nk’uko bigaragara muri 1 Timoteyo 3:1-26.
Leta nayo niyirinde guhutaza amadini ahubwo hashakwe uburyo bwiza bw’imikoranire bwatuma habaho ubufatanye buboneye hagati yayo n’amadini, bityo isano hagati y’izo nzego zombi ikaba nziza, amadini akaba umufatanyabikorwa mwiza aho kuba umutandukanyabikorwa wa Leta maze hakabaho gusenyera ku mugozi umwe mu kubaka igihugu.
Hazirikanwe ko amadini aba menshi ariko itorero rikaba rimwe (abo Imana izi ko bafite UKWEMERA), mu gihugu cyabo, ku butaka bwabo kandi munsi y’ubutegetsi (LETA) bubagenga bukanabayobora. Kwitandukanya n’icyaha kuko Imana ikunda abishyize hamwe, bakaba umwe.
1 Ibitekerezo
nsabimana deo Kuwa 04/05/20
Ndahamya ko AMADINI ari "abafatanya-bikorwa" ba Leta.Nubwo abanyamadini bavuga ko ari "abakozi b’Imana",ntabwo aribyo.Icyo bagamije ni ifaranga n’ibyubahiro.Nyamara nkuko Yesu yasize avuze,umukristu nyakuri agomba "gukorera Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ikindi,mujye mureba ukuntu AMADINI yivanga muli Politike.Dore INGERO:Amadini yagize uruhare rukomeye muli Politike yo mu Rwanda guhera muli 1959.Hera kuli Musenyeri Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu,Musenyeri Mukuru (Archbishop) Nsengiyumva Vincent wari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya president Habyarimana.Anglican Church yali ifite Abasenyeri 7 muli 1994 b’ubwoko bumwe gusa.Batatu muli bo (Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana),bashinjwa gufasha Leta muli Genocide,ku buryo uriya Musenyeri Musabyimana yaguye muli gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu y’umwihariko.Muli 1994,ADEPR yifatanyije n’intagondwa z’abahutu mu gushinga Radio RTLM yabafashije guhiga abatutsi.Abadive,bari bafite indirimbo yanyuraga kuli Radio Rwanda,yavugaga ngo Imana yatumye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu kugirango rikure abahutu mu buja bw’abatutsi.Murebe uyu munsi ukuntu abakuru b’amadini benshi bivanga muli Politike.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo