Nyuma y’amezi arenga atatu ingabo z’Amerika zirashe Gen. Qassem Soleimani wari umugaba w’ingabo zidasanzwe, Iran ikomeje kugura intwaro kirimbuzi yitegura guhangana n’iki gihugu.
Tariki ya 3 Mutarama 2020 ni bwo ingabo z’Amerika zarasiye uyu musirikare mukuru mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad ku ibwiriza ryari ryatanzwe na Perezida Donald Trump. Uyu musirikare yashinjwaga kugambirira guhungabanya umutekano w’Abanyamerika no kubangamira inyungu z’iki gihugu.
Abayobozi bakuru ba Iran kuva ku muyobozi wayo w’ikirenga, Ayatollah Khamenei, abayobozi bakuru mu gisirikare ndetse n’abaturage bahigiye guhorera umusirikare wabo, intwaro ziremereye ziracurwa basa n’abiteguye urugamba mu bihe bya vuba.
Kuri uyu wa 19 Mata 2020, Iran yaguze n’ikigo cya Iran Military Industry utudege dutatu tutagira abapilote dutwara ibisasu. Utu tudege turasa mu ntera y’ibilometero hafi 1500, tukaba dushobora kuzamuka mu kirere kugeza mu bilometero 14.
Minisitiri w’Ingabo, Amir Hatami mu nkuru ya Daily Mail yavuze ko utu tudege dushobora guhashiriza umwanzi mu ntera ya kure ndetse twakoherwa mu bitero. Tuzarinda cyane cyane mu kigobe cya Hormuz kiri mu nyanja y’u Buhinde cyakunze gukurura impaka hagati y’ibi bihugu byombi bishinjanya kuvogererana amatware.
Ikigobe cya Hormuz ni kamwe mu duce Iran yari yarahiriye gutegera Amerika nyuma y’iraswa rya Gen. Soleimani. Kuhajyana uburinzi buhambaye bigaragaza uburyo iki gihugu cyiteguye urugamba mu gihe hakomeza kubaho ukutumvikana cyangwa se gushotorana.
4 Ibitekerezo
gisagara Kuwa 20/04/20
IRAN ishobora guteza intambara ya 3 y’isi.Amerika na Israel nibabona IRAN igiye kubona atomic bomb,nta kabuza bazayitera.Kubera ko iramutse ibonye atomic bomb,ntabwo Amerika yakongera kuyivogera.Baramutse barwanye,birashoboka yuko Russia na China bayitabara.Muli iyo ntambara,bakoresha atomic bombs,bikaba byasenya isi yose.Amahirwe tugira nuko imana ibacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Nkuko bibiliya ivuga,imana izabatanga itwike biriya bitwaro bafite,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma ushobora kuba uri hafi.
Subiza ⇾Kiki Kuwa 20/04/20
Hanyuma barimbuye isi se bo basigara?buriya nibyo bibwira niba ari abagabo nibarase corona ihabije is I nabo itabasiZe.nibatuze baturane
Subiza ⇾rwamanywa Kuwa 20/04/20
@ KIKI,umva neza uko Gisagara yavuze.Yasobanuye ko ibihugu nibishaka kurwanisha atomic bombs,Imana izabatanga igatwika ibyo bitwaro byabo kugirango badatwika isi yose tugashira.Ngo kandi igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Urumva ko n’abanyamerika bazaba barimo,kubera ko bashoza intambara nyinshi mu isi.Ariko na IRAN ntizasigara,kubera ko nayo ari abarwanyi kandi Imana itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukundana.
Subiza ⇾Komezusenge valens Kuwa 20/04/20
Aba banyamerika na iran aho bahigiye,babanje kurwanya covid19,uzayitsinda mbere,tuzamukurira ingofero tu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo