Bwiza.com imaze iminsi ibagezaho zimwe mu nkuru zigaruka ku muco w’abakurambere bacu, wabayeho ubu ukaba ukendera bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iterambere muri rusange, amadini n’amategeko y’igihugu.
Muri iyi nkuru ho turagaruka ku magambo agaragara ku mutwe wayo nibisobanuro byaryo. Turabanza kwisegura aho bitaza gusobanurwa neza bishingiye ku buryo aho uherereye, aho wavukiye n’aho wakuriye kuko bishoboka ko hari ukundi ayo magambo avugwa cyangwa igikorwa cyitwa, bitandukanye n’uko buvugwa hano.
Ikindi kandi nshobora kudasobonura neza bitewe uko burya ntafata ku gatama ariko nkaba nicarana n’abandi bagafata; inshuti zanjye magara.
Ntabatindiye rero, ni ngombwa kumenya ariya magambo icyo avuze cyane ku rubyiruko rwacu rutagize amahirwe yo kuyamenya, cyane cyane abavukiye cyangwa bakuriye mu mijyi.
Inzoga y’abagabo
Inzoga y’abagabo ntibisibanuye byanze bikunze inzoga izi tumenyere zinyobwa. Muri kino gihe iyo nzoga igizwe n’amafaranga. Mu gihe cyo hambere ifaranga ritarabaho, iyo nzoga yabaga ari yo koko, hamwe iyo yabaga yabonetse abagabo bicaraga bakayisangira, bakishima kandi bakayiganiriraho. Abagore n’abana ntibabaga bemerewe kwicarana no gusangira n’abagabo. Abagore babasukiraga mu gacuma bakanywera ikambere. Abana bo bashoboraga kugera ahari abagabo, bagasoma mu kibindi bakoresheje umuheha ubundi bagacaho bakagenda.
Iyi nzoga mu gihe cya none ishobora kugereranywa na komisiyo. Abakomisiyoneri babaye benshi, ha handi basa nababigize bizinesi. Iyo abantu babiri bagiranye amasezerano cyane ay’ubugure bw’ikintu runaka, iyo arangije gushyirwaho umukono, ntiwahikura udatanze inzoga y’abagabo ku bayagizemo uruhare cyangwa abayashyizeho umukono. Ni uko abagabo bagatandukana buri wese atahanye inzoga ye "ifaranga".
Imfukamo mu bagabo
Imfukamo yo ni yo nkeka ko nshobora gusobanura mu buryo bw’aho navukiye n’aho nakuriye, byatandukana n’iby’iwanyu.
Nakuze mbona abagabo benshi bateranye bicaye nko mu buryo bw’uruziga akenshi mu gacaca. Icyo cyicaro wagereranya n’urukiko, cyabaga kirimo abagabo b’inyangamugayo bafashaga kunga abantu bafitanye inzigo n’amakimbiranye bananiwe kwikemurira. Kuri ako gacaca, hagati y’urwo ruziga buri umwe mu bafitanye amakimbirane yashyiraga amafaranga hasi, ibintu wagereranya n’igarama ry’urubanza ritangwa mu nkiko z’uRwanda.
Iyo abo bagabo bavaga mu rubanza, amafaranga y’uwatsinze barayamusubizaga naho uwatsinzwe abagabo bayasengeragamo inzoga maze bose, harimo n’ababuranyi bagasangira inzoga nk’uburyo bwo kwiyunga. Amagarama y’urubanza nayo ku batabizi, umuburanyi watsinzwe asubiza uwatsinze iryo yishyuye baburana. Iki cyicaro ntaho gitaniye n’ibyo twagiye tubona vuba aha mu Rwanda, Gacaca n’abunzi mu butabera bwunga.
Icyiru mu Rwanda
Icyiru cyo gishobora kumvikana mu buryo bworoshye cyane ko ari ijambo rikunzwe gukoreshwa mu Rwanda. Iyo uvuze icyiru bishaka kuvuga igihano wacibwa mu gihe bigaragaye ko wahemukiye undi muntu, ukamubabaza, ukamukomeretsa ku mutima.
Icyiru ushobora kugicibwa n’abagabo bagejejweho ikibazo kiri hagati y’abagiranye amakimbirane, nk’uko ushobora gutegekwa kwica icyiru wowe ubwawe. Icyo gihe ariko uwica icyiru aba yasabiye imbabazi ku cyaha runaka yakoreye mugenzi we.
Nyuma yo gucibwa cyangwa gutanga icyiru, nabyo byatuma habaho kwiyunga kw’abantu cyangwa imiryango yabo. Muri kino gihe, ushatse wagereranya icyiru n’indishyi z’akababaro zitangwa mu nkiko mu rwego rwo "gusana" umutima w’uwahemukiwe, wakorewe icyaha.
Muri ibyo byose tumaze gusobanura, twegereye umusaza Mpamyukuri Yakobo, wemeza ko uwo muco koko wabayeho mbere ariko ubu ukaba warakendereye ugacika. Asanga icyo gihe abantu bararangizaga ibibazo byabo, hagati yabo kandi abantu bagatandukana biyunze, bishimye, basabanye, kandi bakundanye. Yagize ati: Muhungu wanjye, dore ndashaje ariko ibyo nabonye kera sibyo biriho ubu. Abantu bararegana mu nkiko baratangiza inzego zose z’ubutabera ari nako batakaza igihe n’amafaranga. Amaherezo bikarangira uwatsinze n’uwatsinze bashyira mu bikorwa icyemezo cy’umucamanza ariko ibyo kwiyunga bitabayeho.”
Mu byukuri aya magambo asobanuye byinshi mu mibereho y’umuryango mugari nyarwanda aho abantu batakwibagirwa ibyiza byayo n’uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda no kubakemurira ibibazo bibatandukanye.
Tanga igitekerezo