Ku wa kane taliki ya 07 Werurwe 2024, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yatangarije akanama gashinzwe umutekano ko amakimbirane abera muri Sudani « yangije abaturage ba Sudani, abangamira ubumwe bw’igihugu » kandi ko ubu hari ingaruka zikomeye z’uko amakimbirane ashobora guteza umutekano muke mu karere ku buryo butangaje, kuva mu gace ka Sahel kugera ku ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura.
Guterres ati "Duhangayikishijwe cyane no guhamagarira guha intwaro abasivili n’ibikorwa byo gukangurira abantu kurwana muri Leta zitandukanye." Guterres yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yinjira muri melee – i Darfur na Kordofan y’Amajyepfo. « Ubwo bwiyongere buteye akaga rkubera ko bucamo ibice abanyagihugu , bwongera amakimbirane hagati y’abaturage ndetse no n’ubwiyongere bw’ihohoterwa rishingiye ku moko. »
Ku bwa Guterres, « Igihe kirageze cyo gucecekesha imbunda no hakongerwa ijwi ry’amahoro. »
Nk’uko António Guterres abitangaza ngo ikibazo cy’ubutabazi muri Sudani nacyo ni ingorabahizi kuko kimaze gufata intera ndende aho kimwe cya kabiri cy’abaturage – abantu bagera kuri miliyoni 25 – bakeneye ubufasha bwo kubarokorera ubuzima.
« Sudani ubu niho hari ikibazo kinini cyo kwimura abantu mu gihugu ku isi, aho abantu miliyoni 6.3 bahungiye muri iki gihugu kuva amakimbirane yatangira. António Guterres yavuze ko abandi bantu miliyoni 1.7 bahungiye mu bihugu bituranyi.
Umuryango w’abibumbye n’abafatanyabikorwa mu butabazi barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike iyo mibabaro, ariko bahura n’ibibazo bikomeye mu kugerageza guha abantu babarirwa muri za miriyoni bakeneye ubufasha.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo