Umushakashatsi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yahumurije abaturage bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Mukunguri gihuriweho n’akarere ka Kamonyi ndetse na Ruhango, nyuma y’iturika rya Nyiramugengeri iri muri icyo gishanga.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, Dr Ndayitegeye Olivier yavuze ko kuba Nyiramugengeri yaraturitse ari ibintu bisanzwe ndetse asobanura ko impamvu ishobora guturika ari ukubera ingufu yifitemo ngo zishobora no kumera nk’uko ikirunga kiruka.
Dr Ndayitegeye yagize ati: "Nyiramugengeri kuba yaturika ni uburyo karemano, uzi ko ifite imbaraga zishobora kuba zavamo ibicanwa no kuba ibiyigize byakwivumbura bikamera nk’uko ikirunga kiruka, ni muri urwo rwego mbese umuntu yabifatamo!"
Abajijwe niba nta mpungenge abaturage bashobora kugira bigatuma bahagarika ibikorwa byabo bakoreraga muri iki gishanga, Dr Ndayitegeye yavuze ko nta kibazo bakomeza kujya bahahinga.
Ati: "Oya, nta kibazo gihari kimeze gutyo, bakomeza kuhahinga nk’ubusanzwe, kandi twarahasuye, nta mpungenge zihari zimeze gutyo, cyane cyane impungenge bari bafite ni uko bishobora gufunga amazi, noneho amazi nayo akarengera umuceri! Izo mpungenge ariko na zo twaberetse ko ntazihari!"
Kugeza ubu Nyiramugengeri iri muri iki gishanga cya Mukunguri ntirakorwaho ubushakashatsi buhagije ngo hamenyekane ingano yayo, bityo ibe yabyazwa umusaruro.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo