Uko dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa yari imaze iminsi yifashe, washoboraga kubona ko irimo igana aheza, nyuma y’umwuka utari mwiza waranze ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka isaga 20. Nyuma y’igihe cy’ "umwijima", ku ngoma ya Perezida Emmanuel Macron hagiye hagaragara ibimenyetso byiza bitanga icyizere ko hagiye kuboneka "umucyo". Hagati ya Perezida Macron na Kagame, hagiye hagaragara icyo umuntu yakwita "urukundo" kandi rugendana n’ibikorwa. Imana nayo ubwayo yivugira ko urukundo rutagira ibikorwa ruba rupfuye.
Umusore n’umukobwa bakundanye ntihabeho kurushinga, bambikana impeta y’urudashira, narwo burya ruba rupfuye.
U Rwanda kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020 rufite akanyamuneza kubera icyavuye mu rukundo (umubano mwiza) n’u Bufaransa ku ifatwa rya Félicien Kabuga.
Kabuga, umunyemari w’Umunyarwanda ukomeye washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga kubera uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi. Yavuzwe cyanye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, aho ngo yaba yatanze umutungo uhagije ngo kugura imihoro abicanyi bakoresheje. Ikindi Kabuga avugwaho cyane n’imigabane yari afite muri radio RTLM ifatwa nka rutwitsi yogezaga, igashishikariza abaturage kurimbura abandi no gucengeza amatwara y’ivanguramoko mu baturage.
Nyuma y1994, FPR Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, Kabuga yahunganye n’abandi baturage mu bihugu bikikije u Rwanda no mu mahanga ya kure. Kabuga na Bagosora bavuzweho kuba inkingi zikomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi ku buryo hari abandi bavuga ko iyo abo bagabo bombi batayishyigikira, itari gushyirwa mu bikorwa.
Kubera urwo ruhare rwe, ubutabera bw’u Rwanda na mpuzamahanga bwamuhize bukware anashyirirwaho impapuro zimushakisha no kumuta muri yombi. Byumwiriko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho akayabo ka miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu wese uzazitungira agatoki aho Kabuga yaba aherereye.
Amakuru aheruka yavugaga ko Kabuga yabaga muri Kenya, ibintu icyo gihugu cyahakanye bikomeye. Mu myaka 26 Kabuga amaze ahunze u Rwanda, nta wigeze amuca iryera usibye wenda abo mu muryango we bake ba hafi, ku buryo ifatwa rye bitari byoroshye kubera kwiyoberanya no kugendera ku mpapuro z’inzira z’ubwenegihugu butari nyarwanda n’imyirondoro itandukanye n’iyo abamushakisha bari bafite.
Inkuru nziza yatashye ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kubera ifatwa rye ryatangajwe na Leta y’u Bufaransa. Nta makuru arambuye yigeze atangazwa y’uko icyo gikorwa cyagenze, usibye kuvuga ko yafatiwe hafi y’umurwa mukuru Paris.
Hari ibishobora kwibazwa kuri iri fatwa rya Kabuga
Byagenze bite mu gihe yari yaraburiwe irengero mu myaka 26 ishize? Ese koko yari yaraburiwe irengero cyangwa yakingiwe ikibaba? Kubera iki Kabuga yafatiwe mu Bufaransa, igihugu cyakunze kudacana uwaka n’u Rwanda kubera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi? Ibyo bibazo hamwe n’ibindi buri wese yakwibaza bishobora gusesengurwa, uganisha ku kumenya iby’ifatwa rya Kabuga.
Biragoye kumva mu gihugu cy’u Bufaransa ko umuturage nk’uriya yahihisha imyaka ingana kuriya ataratahuwe kuva ku ngoma zabanjirije iya Macron, nk’igihe cya Mitterand, Sarkozy na Hollande. Igihugu cy’igihangange gifite inzego z’umutekano zikaze; umuturage w’umwirabura, w’umunyamahanga, ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ariko akakibamo nta nkomyi, nta gutahurwa.
Yaba Kabuga yarabaciye mu rihumye cyangwa yarakingiwe ikibaba n’abategetsi? Ikibazo kibyaye ikindi!
Kubera iki Kabuga afatiwe mu gihugu u Rwanda rwakunze gutunga agatoki ko cyashyigikiye kinakingira ikibaba abakoraga Jenoside? Aho si uko ari ho yari yizeye umutekano we, binashimangira uruhare rw’u Bufaransa mu byo bwaregwaga?
Usibye ku ngoma ya Sarkozy na Macron, izindi zose ntizitaye ku bufatanye n’u Rwanda mu byerekeye guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa.
Igihe cyose ibiganiro nk’ibyo byashakaga kubaho, byakomwaga mu nkokora n’ibikonyozi muri politiki y’Abafaransa. Icyabibateraga cyari ugutinya ko u Bufaransa bwambikwa ibara nk’igihugu cy’igihangange ku Isi, kumva ko cyijanditse muri jenoside byari kuba igisebo no kuba abategetsi batakarizwa icyizere haba imbere mu gihugu cyabo no hanze yacyo.
Perezida Macron kuva yajya ku butegetsi yagaragaje ubushake bwa politiki mu guhindura ibintu cyane ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ariko na Afurika muri rusange. Ni byo byagereranywa nk’ibimenyetso by’urukundo biherekezwa n’ibikorwa.
Macron ni we wapfubije ibyerekeye ibirego by’ubushinjacyaha byakurikiranaga bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, iby’ihanurwa ry’indege yahitanye uwari Perezida, Habyarimana. Macron kandi yatangaje bitunguye benshi, ko ashyigikiye Louise Mushikiwabo ubwo yiyamamarizaga kuyobora OIF, aho gushyigikira umukandida w’igihugu gikomeye cya Canada. Hirya no hino kandi ibitangazamakuru byagiye bigaragaza ko habaye guhura mu bihe runaka hagati ya Macron na Kagame.
Mu guhura nkuko, ubundi ibiba byaganiriweho ntibikunze gutangazwa kuko bigirwa ibanga. Muri iyo mihuro ni naho haganirirwa ibintu bikomeye nk’ibyo twavugagaho by’ubutabera, politiki n’ibindi. Nta kabuza muri ubwo bufatanye ni ho hashobora kuba haravuye iby’ifatwa rya Kabuga. Ibyo akaba ari byo byitwa haute diplomatie bisobanuye dipolomasi yo mu rwego rwo hejuru.
Ifatwa rya Kabuga ntawavuga ko ari impanuka, ni igikorwa cyakozwe n’impande z’ibihugu byombi. Kuba u Rwanda rugeze kuri iki gikorwa, birasobanura ko dipolomasi yarwo igeze kure. Ni igikorwa gishimishije ku buyobozi n’abaturage ku ruhande rumwe, n’igikomere ku basanzwe batishimira ubuyobozi bw’u Rwanda, ku rundi ruhande.
Igisigaye ni ukumenya ikigiye gukurikiraho ku birebana no kureba niba Kabuga azoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanire mu nkiko zarwo cyangwa niba azaburanishwa mu zo mu Bufaransa. Byaba biri kare kugira icyo umuntu abivugaho ariko ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwagaragaje ko bufite icyizere cy’uko Kabuga azaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda mu gihe u Bufaransa bwo ntacyo burabivugaho.
Abanyapolitiki bavuga ko nta mwanzi uhoraho usibye inshuti nziza. Abatekerezaga ko inzigo yariho hagati y’ibihugu byombi yari kuzahoraho, baba bibeshye kuko ifatwa rya Kabuga ryerekanye ko ibintu bihinduka muri politiki. Gusa byumvikane ko nta by’ubusa bibaho muri politiki n’ubwo byagenze uko, kuko buri gihe muri dipolomasi habaho ikiguzi gikomeye.
Ifatwa rya Kabuga riramutse ryaraturutse mu biganiro bya dipolomasi, nta kabuza haba hari icyo u Rwanda rwatanze nk’ingurane. Iyo ngurane ikaba yaba nko kurusaba kutazakomeza gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mubano mwiza w’amateka ubaye urambye, wamera nk’abashakanye babana akaramata, nyuma yo kwambikana impeta y’urudashira. Umubano mwiza ushingiye ku bwubahane, ubufatanye no guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi, ikintu cyifuzwa na buri wese kubera amateka meza n’amabi byaranze ibihugu byombi.
2 Ibitekerezo
Annexode Kuwa 17/05/20
Haute diplomatie Ahhhhh.
Anyway no pain no Gain. If you don’t invest you don’t get either profit or loss, so life is about taking risk nkizo za haute diplomatie niba Koko ariyo deal yabaye.
Subiza ⇾Annexode Kuwa 17/05/20
Haute diplomatie Ahhhhh.
Anyway no pain no Gain. If you don’t invest you don’t get either profit or loss, so life is about taking risk nkizo za haute diplomatie niba Koko ariyo deal yabaye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo