Abaturage bo mu murenge wa Nkombo w’akarere ka Rusizi, ntibavuga rumwe kuri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko buri mwana agomba kujya agaburirwa igi rimwe ku munsi mu rwego rwo guca ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023 ubwo mu Rwanda hose hizihizwaga umunsi w’umuganura wizihizwaga ku ncuro ya 12, BWIZA yasuye uriya murenge ugizwe n’ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu.
Bijyanye n’amateka u Rwanda rwagiye runyuramo mu myaka yashize, abatuye ku Nkombo bavuga ko hari ubwo bigeze kwibona nk’abanye-Congo ku bwo gusa n’abahejwe mu Rwanda, nk’uko NKUNDIYE Narcisse wavukiye kuri iki kirwa akaba ari na ho atuye yabitangaje.
Ni amateka cyakora uyu muturage cyo kimwe na bagenzi be bavuga ko yamaze guhinduka, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Mu byo abatuye ku Nkombo bishimira harimo ibikorwa remezo birimo amashuri ari kuri iki kirwa ku bwinshi, amazi, amavuriro, insengero n’ibindi.
Cyo kimwe no mu yindi mirenge 415 igize u Rwanda, abaturage bo ku Nkombo bari mu bizihije umunsi w’umuganura.
Nko mu kagari ka Bugarura kari mu tugize uyu murenge umunyamakuru wa BWIZA yagezemo, abaturage biganjemo abagore bari babukereye bategura amafunguro ajyanye n’ibirori by’uriya munsi.
Ibirori nyirizina byizihirijwe ku rwego rw’umudugudu byaranzwe no gusangira ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa bya kinyarwanda, gucinya akadiho ndetse n’ubuhamya bw’abaturage bavuze ibyo bamaze kugeraho.
Imirire myiza si ikibazo ku Nkombo
Mu byo abatuye ku Nkombo bishimira harimo kuba nta kibazo cy’imirire mibi irangwa kuri iki kirwa.
NKUNDIYE yabwiye BWIZA ko "Nkombo ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’imbuto n’amata, ndetse no ku burobyi birimo isambaza n’amafi ahaboneka ku buryo bushimishije", ibigira uruhare mu kurinda abana imirire mibi.
Ibivugwa na NKUNDIYE ntibigiye kure n’ibyatangajwe na Laurence NYIRANZITUKUZE wo mu mudugudu wa Gatura ho mu kagari ka Bugarura.
Uyu mu kiganiro yahaye BWIZA nyuma yo kumusanga aho yateguriraga amafunguro, yavuze ko mu gihe kitari icy’impeshyi ku Nkombo haboneka imboga ku bwishi zigira uruhare mu kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Bijyanye no kuba buri mudugudu ufite igikoni cyawo, ababyeyi bo ku Nkombo banigishwa gutegura indyo yuzuye ituma abana batagira ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibi.
Haracyari icyuho mu kugaburira abana igi rimwe ku munsi
Mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’imirire mibi ikurura igwingira mu bana, Leta y’u Rwanda imaze igihe yarafashe gahunda y’uko buri mwana mu Rwanda ahabwa igi rimwe ku munsi.
Ni gahunda kugeza ubu ikigaragaramo icyuho mu bice bitandukanye by’igihugu, kugeza no mu murenge wa Nkombo.
Abatuye uyu murenge ndetse n’ubuyobozi bwawo ntibavuga rumwe ku ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda.
Nka NKUNDIYE yabwiye bwiza ko "iyi gahunda yo guha umwana igi hano ku Nkombo irahari, na biriya bya shishakibondo byose bitugeraho nta kibazo."
Ibitangazwa n’uyu muturage cyakora bitandukanye n’ibya mugenzi we NYIRANZITUKUZE wemeza ko abana bo ku Nkombo baheruka guhabwa igi muri Mata uyu mwaka.
Yagize ati: "Iyo amagi ahari barayatanga, ariko ntabwo bikorwa buri munsi...Gahunda y’igi tuyiheruka mu kwa kane. Amagi baduha akunda kuzana n’ifu y’igikoma gitekerwa mu mudugudu."
Icyuho muri gahunda yo guha abana igi ku Nkombo kinashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wemeza ko iyi gahunda itarabageraho muri uriya murenge.
Ati: "Iyi gahunda yo guha abana amagi ishyizweho vuba, ntabwo iratangira hano. Ntabwo iratangira, ariko byibuze izindi zirakora. Barafata igikoma ndetse n’abafata amata bakayabona, ndetse n’izo gahunda zindi navugaga."
Gitifu wa Nkombo yavuze ko n’ubwo gahunda yo guha abana igi itaratangira muri uriya murenge hari imiryango myinshi yagiye ihabwa inkoko, ku buryo abaturage bashobora kubona amagi bakayagabura iwabo mu ngo mu gihe bagitegereje ko iriya gahunda itangira.
Kugeza ubu mu murenge wa Nkombo harabarurwa abana umunani bonyine bafite ikibazo cy’imirire mibi nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge ibivuga.
Tanga igitekerezo