Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel” nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aho yemeje ko impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga za ‘automatique’ zizajya ziba zifite ibimenyetso byihariye biziranga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Gicurasi 2024, mu kiganiro "Waramutse Rwanda"cya RBA yahuriyemo n’Umukozi uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School, Mazimpaka Julius.
Abazahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bazajya bahabwa impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya “automatique”, ariko zifite ibiziranga.
Yagize ati "Uretse categorie A1 na B1 zisanzwe ari iz’abafite ubumuga bw’ingingo butandukanye, ku bafite izindi [permis] za automatique, hazaba hari akantu kabigaragaza.’’
Yongeyeho ko urebye ibizamini bisanzwe bikorwa ku modoka za “manuel”, nta byinshi bizahinduka usibye ko nka ‘démarrage’ itazaba ikenewe.
Umuntu ashobora kwigira ku kinyabiziga cya ‘manuel’ ariko yajya gukora ikizamini akaba yahitamo gukoresha icya ‘automatique’.
Mazimpaka Julius uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School yavuze ko gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ‘automatique’ ari icyemezo gishimishije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, kandi yemeza ko imodoka za automatique zoroshya ubuzima.
Yagize ati “Nanjye umpitishijemo, ukampa automatique nayikunda, ntivunanye. Si ubunebwe [kuyitwara] ahubwo ni ho tugeze.’’
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ni yo yemeje gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘automatique’.
Tanga igitekerezo