Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zihagaritse prorogaramu yazo yo gukora imyitozo ihuriweho n’ingabo z’ibihugu bitandatu byo muri Afurika. Ibyo bihugu ni Sudani, Niger, Mali, Burkinafaso, Eritereya na Etiyopiya n’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Washington Post. Amerika ishinja ibyo bihugu guhirika ubutegetsi binyuranyije n’amahame ya demokarasi, ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Nyamara ariko ingabo za Amerika zari ziteguye gukorana imyitozo na Sudani guhera muri uku kwezi kwa kabiri.
Indi myitozo yo mu byiciro bitatu yari iteganijwe gukorwa hamwe n’igihugu cya Eritereya. Hari kandi na porogaramu y’amezi atandatu yari iteganijwe muri iyi gahunda hamwe n’igihugu cya Niger. Ibyo ni bimwe mu byakozwe mu nkokora n’icyo cyemezo kivuga ko Amerika idashaka gufatanya n’ibihugu biyobowe ku uryo bw’igitugu.
Guhagarika iyo gahunda ngo byaba byaratewe kandi n’igitutu Perezida Joe Biden yaba yarashyizweho n’uruhande rw’abademokarate bo mu ishyaka rye batahwemye kwibaza ukuntu igihugu cye gikomeza gukorana n’ibihugu birimo ibyo Umuryango w’Abibumbye ushinja ibyaha by’intambara ibiundi guhirika ubutegetsi ku ngufu.
Gusa umuvugizi wa Joe Biden, Lisa Lawrence, we avuga ko iyi myitozo ifasha cyane abasirikare ba Amerika bigiramo ibyo guhuza ibikorwa mu bihe by’intambara, ndetse no kumenya uko bakwitwara igihe haba habaye ikibazo muri ibyo bihugu aho Amerika yasabwa gutabara. Gusa na none yahaye gasopo ibyo bihugu yo kudahita byiyegereza abakeba ba Amerika kubera ko iyo mikoranire ihagaritswe. Aha ibihugu bihita byumvikana mu matwi ni Uburusiya n’Ubushinwa bimaze iminsi bishinga imizi muri politiki, ubukungu n’iby’igisirikare muri Afurika.
Ibihugu nka Mali, Niger na Burkinafaso byo byamaze gufata umurongo uzwi aho bikorana n’Uburusiya nyuma yo kwipakurura Abafaransa. Etiyopiya ubwo yari igererejwe n’inyeshyamba zo muri Tigray, yafashijwe kuzitsinzura n’intwaro z’Ubushinwa na Turukiya. Uretse n’ibyo kandi n’ibindi bihugu ntibicyishingikirije cyane igihugu kimwe. Mu buryo bw’imikoranire ubu n’ubu, butuma iyo kikurekuye cyangwa imikoranire ihagaze, igihugu kijya murungabangabo.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo