Gabon, Niger, Uganda na Repubulika ya Centrafrique byakuwe muri gahunda y’ubucuruzi y’ Amerika n’Afurika iha amahirwe ibihugu bya Afurika kohereza ibicuruzwa muri Amerika bikuriweho imisoro(AGOA: African Growth and Opportunity Act ). Mu ibaruwa Perezida Biden yandikiye Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Amerika, yagize ati: “N’ubwo imikoranire imeze neza hagati y’Amerika na Repubulika ya Centrafrique, Gabon, Niger, na Uganda, ibi bihugu ntibyashoboye gukemura impungenge z’Amerika ku bibazo by’imbere mu guhugu bifite. Byananiwe kubahiriza ibisabwa ngo bikomeze gukorana na porogaramu ya AGOA». Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa taliki ya 1 Mutarama 2024.
Bizagira ingaruka?
Ubu buryo bw’ubucuruzi n’ Amerika bufite ibyo bugenderaho nko kuba igihugu kigendera kuri demokarasi, ndetse kinubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibi nibyo byagendeweho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyira ku ruhande ibyo bihugu bine. Aha twakwibutsa ko Gabon na Niger byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi umwaka ushize, Uganda yo ikaba ishinjwa guhonyora uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina. Ibindi bihugu byakuwe muri iyi gahunda mu mu mwaka wa 2022 kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryabayeyo ni Mali, Burkinafaso na Gineya nubwo byo n’ubundi bitoherezaga muri Amerika ibicuruzwa byinshi. Burukinafaso io cyo gihugu cyoherezaga igice kinini cy’ipamba yacyo muri Amerika. Mali yohereza hanze cyane zahabu ijya Dubai,ipamba yohereza hanze ikajya muri Aziya n’Iburayi. Gineya yo igurisha amabuye y’agaciro yayo ya Bauxite mu Burusiya no mu Bushinwa.
AGOA ni iki ?
AGOA yashyizweho mu mwaka wa 2000, igaha ibihugu byatoranijwe uburenganzira bwo kugira ibicuruzwa byohereza muri Amerika nta misoro. Nubwo iyi porogaramu igomba kurangira muri Nzeli 2025, ibiganiro birakomeje ngo harebwe niba yakongererwa ikindi gihe. Ibihugu bya Afurika, ndetse n’inganda birasaba ko iyi gahunda yakongerwaho nibura indi myaka 10 mu rwego rwo gufasha abashoramari batandukanye bafite impungenge y’ubucuruzi bwabo igihe iyi gahunda yaba ihagaze.
Bwiza.com
1 Ibitekerezo
GISNGERI Alex Kuwa 28/01/24
Mwiriwe ark ku cyumweru ntabwo twayabonye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo