Maze iminsi ndi ku rugamba rutanyoroheye mfatanyije n’abo dusangiye ubuyobozi. Ejo bundi aha nivugiye ko nkumbuye kandi mfite inzozi zo kongera guhura n’abanjye, inshuti zanjye dusangira akabisi n’agahiye maze ubusabane bukaba bwose. Ndabona inzozi zanjye zarabaye impamo kuko ntashobora gutekereza gukandagiza ibirenge byanjye muri " Tarinyota" na "Tapi Ruje", naherukaga muri Werurwe. Ibyo nahaboneye ariko byanteye kwibaza byinshi kuko nasanze abo nitaga inshuti barahindutse kuko twahuye bakanga kunsuhuzanya urugwiro nk’uko byari bisanzwe.
Nagiraga ngo ndajya guhobera umuntu, akanyitaza akanga kunyikoza, undi namuha umukono akampunga akawanga, ibintu biranyobera kuko nasanze burya umuntu adatinda guhinduka. Ubwo naricaye ndatekereza, ndibaza nti ese koko naka na naka bakwanga kunsuhuza n’ukuntu nari mbakumbuye? Naje gusanga Guma mu Rugo n’ubwo yandinze kwandura icyorezo, ishobora kuzagira ingaruka ku muco wacu mu bihe bizaza.
Imana yaraturinze, COVID- 19 ntiyagira uwo itwara, n’ubwo yaducucuye ikatumarira ibyacu, ariko nta kabuza izanadutwara umuco usanzwe uduhuza. Nawe se kera wahuraga n’umuntu wamucaho utamusuhuje bati uyu muntu yataye umuco, nta burere, abantu bakakwijundika bakakwita umugome iyo batakwise umwirasi. Mu bintu byaturyoheraga ni ukuramutsa uwo ukumbuye, yaba umukunzi wawe ho bikaba akarusho, ukamuhobera n’urugwiro rwinshi, mukagwana mu gituza maze wajya kumva ati: "Amashyo, gira abana, Yezu akuzwe, gira so" n’izindi ndamukanyo za kinyarwanda.
Iyo witegereje neza, wibaza niba Guma mu Rugo itaraduhemukiye, hamwe izo ndamukanyo zitazaba zicyumvikana mu bihe biri imbere zigasimburwa n’iz’ikizungu aho ubona umuntu "apepera" gusa uwo badaherukanye! Ndakeka ko atari iwacu gusa dushora kuzacika ku muco wo guhoberana kuko nk’ahandi muri Afurika ari uko? Ubwo mu Burundi nabo si uko kuko nabo bahoberana buri umwe asubira mu magambo agira ati: "Aahoro amahoro!" Muri Ethiopia niko naho byifashe kuko ubusanzwe bahoberana bakarekurana bagonganye intugu inshuro zijya kuba 5, bavuga amagambo mu rurimi rwabo.
N’abadahoberana basuhuzanya, ntibabura ukundi babigenza begeranya umubiri nko guhana imikono, ahenshi muri Afurika. Buriya rero nta byemezo bitagira ingaruka nziza cyangwa mbi kuko urebye Guma mu Rugo idufatiye runini cyangwa yaturinze urupfu, ubukene n’inzara byaradutashye none n’umuco wacu watewe.
Umuco w’igihugu cyangwa umuryango w’abantu runaka ni ubutunzi bwihariye bwabo. Guhungabana cyangwa gutakara ni nko gutakaza ubwenegihugu cyangwa ikibaranga (identity). Nyuma y’iki cyorezo, hagomba kuzakurikiraho gusana ibyangirijwe n’icyorezo; ibintu bishobora kuzatwara byinshi kandi mu gihe kitari gito.
Ibyo umuntu akaba yabirebera mu rwego rw’ubukungu, politiki, imibereho myiza y’abaturage no mu rwego rw’umuco twavugagaho. Abashinzwe kubungabunga umuco by’umwihariko bakaba bakwiriye kuba maso, barinda cyane ibyawuhungabanya no kwitegura gusana ibizaba byangiritse, birimo n’izo ngero twahereyeho tuvuga maze nyuma y’ibi tuzongere duhure duhoberane, duhuze urugwiro twishime tunezerwe, amashyo, abana n’ubundi butunzi twibitseho byongere bigwire mu rwa Gasabo na Gihanga.
Tanga igitekerezo