Mu nshingano ze nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Joao Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola, arakora kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024 i Addis Abeba, inama nto idasanzwe ku kibazo cy’umutekano cyiganje mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi nama nto kandi yemejwe na Tina Salama, umuvugizi wa Felix Tshisekedi irakorwa mu gihe cy’inama ya 37 isanzwe y’inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika iteganijwe ku ya 17 na 18 Gashyantare 2024 i Addis Abeba ifite insanganyamatsiko igira iti: « Kwigisha Afurika ikwiranye n’ikinyejana cya 21: Kubaka gahunda z’uburezi zihamye zo kongera amahirwe yo kwiga. UBurezi budaheza kandi bufite ireme bufiiye akamaro Afrika ».
"Inyandiko yahawe abanyamakuru isobanura ko iyi nama izibanda ku gutangiza inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yo koherezwa mu butumwa bw’umuryango w’iterambere ry’umuryango w’Afurika y’Epfo (SAMIRDC), bwemejwe muri Kanama 2023, i Luanda. Bizagaragaramo abakuru b’ibihugu icyenda baturutse mu bihugu icumi, aribyo Angola, Afurika y’Epfo, u Burundi, Gineya Equatoriale, Malawi, Kenya, DRC, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Tanzaniya, bazifatanya nk’abashyitsi Uganda n’abahagarariye Komisiyo y’ubumwe bw’Afurika", nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru byo muri Angola.
Hashyizweho ingamba nyinshi z’ububanyi n’amahanga ku rwego rw’akarere kugira ngo zigerageze gukemura amakimbirane akomeje kuba hagati ya Kinshasa na Kigali, ifatwa nk’itera inkunga nyamukuru inyeshyamba za M23. Ibi bikaba ari yo nkomoko y’ umutekano wifashe nabi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo kuri bamwe, ibyo bikorwa bya diplomasi byanze kubera ubushake buke bw’u Rwanda, abandi bemeza ko ari ngombwa kubisubiramo. Gusa Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko, Leta ya Kongo yigiza nkana ikanga gukemura ikibazo nyamukuru izi ku bakongomani bavuga ikinyarwanda baharanira uburenganzira bwabo.
Iyi nama nto ije mu gihe imirwano ikaze hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iza SADC, Uburundi, FDLR, Wazalendo n’inyeshyamba za M23 Leta ya Kongo ishinja guterwa inkunga n’U Rwanda. Imirwano imeze nabi cyane mu gace ka Sake katari kure y’umugi wa Goma.
Bwiza.com
1 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 16/02/24
Ndabahamiriza ko iyi nama ntakizavamo. Abanyafurika n’indyarya mbi cyane. Iyo bari mu nama bavuga bimwe, bayivamo bakavuga cga bagakora ibindi!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo