Ngoga Martin ni Umunyarwanda wayoboraga Inteko Ishingamategeko y’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba EALA kuva kuwa 19 Ukuboza 2017 . Kutagaragara muri iyo mirimo byatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2020 , ubwo yari atakigaragara ahari icyicaro cy’ iyi Nteko Arusha muri Tanzaniya. Ibyo byakurikiwe n’amatora yo gushyiraho umusimbura yaje kwegukanwa umurundikazi, Leontine Nzeyimana ngo abe ayoboye mu gihe Ngoga adahari.
Guhera ubwo havuzwe, hanatangazwa byinshi kuri iryo simburwa rye ryaje ritunguranye ari nabyo tugarukaho.
Aho Ngoga yari atakiboneka yanditse ubutumwa kuri Twitter ko ibyabaye biteganijwe n’ amategeko agenga Umuryango aho avuga ko mu gihe adahari asimburwa kugeza igihe azagarukira mu mirimo.
Icyo gihe yagize ati " Hari inzira ihari yo gushyiraho uyobora igihe umuyobozi wa EALA adahari. EALA nta muyobozi wungirije igira cyangwa umuyobozi uhoraho w’inama. Nta gikuba cyacitse."
Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Amb. Nduhungirehe Olivier yunze mu rya Ngoga Martin, asa n’ uvuga ko kuba ataboneka mu mirimo ari ibintu bisanzwe ntawe byagombye gukura umutima kuko biteganyijwe n’ amategeko. Yavuze ko Ngoga adahari ku mpamvu ze bwite.
Uyu yatangarije KT PRESS ati " Yego, Martin Ngoga ntahari kubera impamvu ze bwite kandi nta mwungiriza agira muri EALA."
Mu kiganiro Madamu Leontine Nzeyimana wasimbuye Ngoga Martin, yagiranye na BBC na we ntiyanyuranyije n’ibyavuzwe n’abo tumaze kuvuga haruguru.
Kuva ibyo byaba bikanavugwa mu kwezi kwa kabiri, nta yandi makuru mashya yigeze avuga kubya Ngoga Martin, nko kumenya aho yaba aherereye. Ikinyamakuru gikomeye cyo muri Uganda, chimpreports, cyasohoye bwa mbere iby’ iyi nkuru icyo gihe cyatangaje ko amakuru cyari gifite ari uko Ngoga Martin yaba yari mu Rwanda ku mpamvu ze bwite ( byafatwa nkuwari wahawe ka konji). Andi makuru yavugaga ko yaba yarahamagajwe n’ ubuyobozi bw’ u Rwanda ngo agire ibyo asobanura.
Abandi bakavuga ko yaba afunzwe, mu gihe abandi bavuga ko arwaye arembye n’ andi makuru nk’ aya adafitiwe gihamya. Biragoye kumenya amakuru mpamo y’ aho Ngoga Martin yaba aherereye kuko nta tangazo ryaba irivuye muri EALA, Leta y’ u Rwanda cyangwa nyir’ ubwite ribihamya. Uku guceceka kwakuruye kandi bikuza impuha nyinshi zimuvugaho mu by’ukuri ziba zishingiye ku kuri runaka.
Biteye kwibaza
Uku guceceka guteye kwibaza igituma umuyobozi ukomeye nk’ uyu ibye bicecekwa mu gihe kirenze hafi amezi atatu, nta kanunu ke cyangwa ntawe umuca iryera. Nta kabuza ari abakunzi be n’ abandi bamuzi bakomeza kwibaza ibye bikabayobera. Ikibazo abo bose bahuriraho ni ukumenya niba yaba akiriho cyangwa atakiriho. Niba ariho yaba aherereye he, mu biki? Ibyo ari byo byose mu rwego rwo kumara urujijo n’ impuha mu bantu, hakenewe igisubizo kuri ibi bibazo.
Ikindi abakurikiranira hafi bibaza niba kuvaho kwe byaba byaratewe n’ amakimbirane ariho muri EAC kuko n’ ubundi yatowe mu mwuka mubi mu gihe Tanzaniya n’ u Burundi byari byamurwanyije ibindi bihugu byo bimushyigikiye. Byaba se byaraturutse ku ikosa rya dipolomasi runaka ryakozwe bikagirwa ibanga mu rwego rwo kurinda isura nziza y’ u Rwanda? Ibyo byose bishobora kwibazwaho nk’ impamvu ariko zidafite gihamya ziyongera kuri izo zindi zikekwa zavuzwe haruguru.
Ngoga Martin ni umunyamategeko w’umwuga wakuye impamyabushobozi y’ icyiro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Dar- Es- Salaam, yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwo hejuru mu butabera bw’ u Rwanda, kuko yabaye umushinjacyaha mukuru, yahagarariye inyungu z’ u Rwanda muri EAC, anaba umudepite mu Nteko inshingamategeko EALA ahagarariye u Rwanda mbere yo gutorerwa kuyiyobora. Afite kandi impamyabushobozi y’ icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kurwanya Jenoside.
Urebye ibyo yibitseho nk’uburambe, si umuntu wazima gutyo gusa abantu batamenye uko byamugendekeye kuko guceceka ku bye birutwa no kumenyesha abantu aho aherereye niba azasubira mu mirimo ye cyangwa atari uko biri kugira ngo hirindwe impuha z’ aho aherereye cyane ko izi mpuha ziba zidafite gihamya namba.
4 Ibitekerezo
Richard Kuwa 14/05/20
Ariko se nkubu iyinkuru yanyu ifite source, muzineza ko Ngoga atari mukazi Arusha kuva muri february,2020? You just copy on chimpreports and paste, please be professionals mureke kwandika ubusa.
Subiza ⇾Bosco Nyamagabe Kuwa 15/05/20
Numugabo Cyane Ndamwibuka Tubana Ihuye Akiri Porokereri W Intara Ya But are
Subiza ⇾jon Kuwa 13/04/22
Umuyobozi nk’yu abura ate?
Subiza ⇾CyizaOG Kuwa 29/09/22
Ari umuyobo ,zi nkuwo.aburat
Subiza ⇾Tanga igitekerezo