Kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 Mata, i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) yarashe, ahitana umusivili ndetse abandi batanu barakomereka.
Abatangabuhamya bavuze ko uyu muntu wambaye imyenda ye ya gisirikare, yasaga nk’uwanyweye inzoga ubwo yarasaga abahisi hafi ya Papyrus, hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu gace ka Mikeno nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Nyuma yo kumara amasasu mu mbunda ye, uyu musirikare yarushijwe imbaraga n’urubyiruko rwo muri ako gace baramufata. Abapolisi batabaye kugira ngo bamurinde guhanwa n’abaturage, bababajwe n’icyo gikorwa cye.
Sosiyete sivile n’abatuye Goma baramagana byimazeyo ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda bigaragara muri uyu mujyi. Batunze urutoki abantu bitwaje imbunda, baba bambaye impuzankano cyangwa imyenda ya gisivili, bashinja ko ari bo bagize uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha mu mujyi. Aba bantu bazerera mu mihanda nta mpamvu igaragara.
Nk’uko amakuru aturuka aho abivuga, urusaku rw’amasasu rumaze kumenyerwa muri Goma muri iyi minsi. Mu mpera z’icyumweru gishize, urusaku rukomeye rw’amasasu rwumvikanye mu gace ka Bujovu na Majengo, bituma abaturage bihisha mu ngo zabo.
Tanga igitekerezo